Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire


Icyemezo gihabwa abantu batuye cyangwa bigeze kuba mu Rwanda kugira ngo bemerwe ko bafite imyitwarire myiza aho batuye. Iyi nyandiko isabwa abantu basaba icyemezo cyerekana ko nta cyaha bakurikiranwaho, kwiyandikisha mu gisirikare, cyangwa izindi mpamvu. Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha nirwo rutanga iyi serivisi. 

Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3, kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa:

  • Abasaba b'Abanyarwanda bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu, naho abasaba b'abanyamahanga bagomba kuba bafite pasiporo.

  • Mbere yo gusaba serivisi kuri IremboGov, abasaba dosiye bagomba gusaba ibaruwa y'umuyobozi w'umudugudu n'akagari.

ICYITONDERWA: Abasaba dosiye batuye mu mahanga bagomba guha ububasha abantu bemerewe gusaba ibaruwa y'umuyobozi w'umudugudu mu izina ryabo mu mudugudu cyangwa akagari baherutse guturamo.

Imigereka isabwa (4)

1. Ubuhamya butangwa n’umuyobozi w’umudugudu

2. Ubuhamya butangwa n’umuyobozi w’akagali

3. Ifoto ya pasiporo

4. Kopi ya pasiporo (niba pasiporo ari bwo buryo bukuranga wahisemo)

Imigereka y'ubushake

  • Izindi nyandiko zishyigikira


  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili bikora cyangwa byombi.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire: 

1.Sura urubuga rw'Irembo: www.irembo.gov.rw, munsi y'ahanditse Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, kanda ku Icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire

2. Kanda kuri Saba.


3. Shyiramo umwirondoro w'usaba dosiye (nomero y'indangamuntu cyangwa nomero ya pasiporo) n'andi makuru arebana n'ubusabe ndetse n'inyandiko zigutangira ubuhamya.


4. Shyiramo imigereka isabwa iri mu ngano n'imiterere bikwiye, maze ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.



Imigereka isabwa ku banyarwanda:

Imigereka isabwa ku banyamahanga:

5. Reba neza ko amakuru ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza


6. Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo wishyure, Kanda Ishyura.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, na nyuma y'uko abakozi ba RIB bemeje ubusabe bwa dosiye, usaba dosiye ahabwa ubutumwa bugufi/imeyili bumumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kukimanura ku rubuga rwa IremboGov.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.