Iyi nyandiko ikwereka uburyo wakuramo dosiye mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri IremboGov, intambwe ku yindi. Aha ngaha, uba wamaze gusaba, kwishyura ndetse no guhabwa nomero ya dosiye.
Ibikenewe:
Usaba agomba kuba afite nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho.
Usaba agomba kuba afite ubutumwa buvuye mu kigo cya leta bwemeza ko yasabye dosiye.
Usaba akenera interineti/murandasi na mudasobwa cyangwa telefone igendanwa/smartphone.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusohora icyemezo cyawe:
Jya kuri www.irembo.gov.rw maze ukande kuri Shaka dosiye
Shyiramo nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho mu ishakiro maze ukande kuri gushakisha dosiye. Dosiye wasabye zihita zigaragara.
Kanda kuri “Sohora Icyemezo”
Hitamo ururimi wifuza maze ukande kuri Kuramo Icyemezo Koranabuhanga.
Birabaye! Ubu ufite icyemezo cyawe kandi wagikuramo inshuro zose wifuza.