Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo Bikunze Kubazwa kuri Konterevasiyo/Amande yo mu Muhanda

Iyi serivisi ifasha usaba kureba no kwishyura konterevasiyo/amande yo mu muhanda akoresheje: pulake y’ikinyabiziga ihuye na TIN, cyangwa nomero ya tike. Nomero ya tike ihabwa umushoferi wakoze amakosa anyuranyije n’amategeko y’umuhanda n’umutekano wo mu muhanda.

Usaba ashobora kwishyura: amafaranga ahwanye na tike imwe, cyangwa nyinshi icyarimwe bitewe n’amafaranga afite. Iyi serivisi itangwa na Polisi y’u Rwanda (RNP).

Dore ibibazo bikunze kubazwa kuri Konterevasiyo/amande yo mu muhanda:

  1. Wishyura angahe Konterevasiyo/amande yo mu muhanda?

Amafaranga yishyurwa aterwa n’ubwoko bw’ikosa ryakozwe.

  1. Ese ni ngombwa kugira konti ya IremboGov kugira ngo ndebe cyangwa nishyure konterevasiyo/amande?

Oya. Abafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gukoresha iyi serivisi cyangwa bagakanda: *909# hanyuma bagakurikiza amabwiriza.

  1. Nafungura nte konti ya Irembo?

Kugira ngo ufungure konti ya Irembo, kanda hano 

  1. Ese birashoboka kureba amande nkiri kwishyura kuri IremboGov?

Yego, igihe cyose nomero y’ikinyabiziga ihuye na TIN.

  1. TIN nayibona he?

TIN iboneka kuri Karite jone y’ikinyabiziga (carte jaune).

  1. Iyo nishyuye amande nyuma y’uko hiyongereyeho amafaranga y’ubukererwe, nishyura nte amafaranga y’ubukererwe angana na 10,000 RWF?

Ugomba gusura urubuga rwa IremboGov, cyangwa gukoresha USSD kuri telefoni maze ugakora indi nomero yo kwishyura (Bill ID) nshya yo kwishyura amafaranga y’ubukererwe.

  1. Ni ibiki bisabwa kugira ngo wishyure amande atarishyurwa?

Usaba agomba kuba afite nomero y’ikinyabiziga ihuye na TIN, cyangwa nomero ya tike

  1. Nomero yo kwishyura (Bill ID) y’amande imara igihe kingana iki?

Nomero yo kwishyura(Bill ID) irangira mu gihe cy’isaha 1.Niba nomero yo kwishyura (Bill ID) yawe yararengeje igihe, ugomba kongera gukora ubusabe kugira ngo ubone indi Bill ID nshya.

  1. Ese nshobora kongera gukuramo inyemezabwishyu y’amande niba iyo nari mfite yatakaye cyangwa yangiritse?

Yego, ushobora kongera gukuramo inyemezabwishyu inshuro nyinshi uko ubishaka.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.