Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko Wagenzura Ukanishyura Konterevasiyo


Iyi nyandiko ikwereka uburyo wagenzura ukanishyura konterevasiyo ukoresheje nomero ya purake hamwe na nomero ya TIN cyangwa itike. Nomero ya tike ihabwa umushoferi w’ikinyabiziga wakoze ikosa ryo kutubahiriza amategeko y’umuhanda. Usaba ashobora kwishyurira itike imwe cyangwa nyinshi, biterwa n’amafaranga afite. Iyi serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).

Uko Wagenzura Konterevasiyo

Usaba ashobora kugenzura konterevasiyo cyangwa agakomeza akazishyura. Iki gice cyerekana uburyo yamenya ko afite ibirarane cyangwa atabifite.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba afite TIN ihuye na nomero ye ya purake.

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe kugenzura konterevasiyo:

  1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Kwishyura Konterevasiyo.






  1. Kanda kuri Saba.

  1. Shyiramo Nomero ya purake na TIN (TIN iboneka kuri karite jone) maze ukande kuri Kuzana. Iyo usaba afite konterevasiyo, ahita abona urutonde rw’ibirarane bye.

 

Uko Wakwishyura Konterevasiyo

Iki gice kikwereka uburyo wakwishyurira konterevasiyo ukoresheje nomero ya purake hamwe na nomero ya TIN cyangwa itike. Nomero ya tike ihabwa umushoferi w’ikinyabiziga wakoze ikosa ryo kutubahiriza amategeko y’umuhanda. Usaba ashobora kwishyurira itike imwe cyangwa nyinshi, biterwa n’amafaranga afite.

Ibi bitwara umunsi 1, igiciro kigahinduka bitewe n’itegeko ryishwe.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba afite TIN ihura na nomero ye ya purake.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya konterevasiyo.  

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora, cyangwa byombi.

Nyuma yo kureba ibirarane, ashobora gukomeza ku bikurikira: 

  1. Kwishyura, usaba ashobora gushyiramo Nomero ya purake na TIN (TIN iboneka kuri karate jone) cyangwa Nomero ya tike maze agahitamo konterevasiyo yifuza kwishyura (zose cyangwa zimwe). 

  2. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

  • Ukoresha Nomero ya purake na TIN:

  • Ukoresha Nomero ya Tike:


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


  1. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA:

1.   Usaba ashobora gukoresha MTN Momo kwishyurira konterevasiyo ako kanya. Iyo nomero ya telefone yashyizwemo yemewe, ahita abona ubutumwa bumusaba kwemeza ubwishyu. Nomero ye ya telefone igomba kuba ifite konti ya MoMo ikora.

2.   Nyuma yo kwishyura binyuze muri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bwemeza ko yishyuye. Konterevasiyo zihita zivanwa kuri icyo kinyabiziga/moto.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.