Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusaba gukosorerwa indangamuntu. Usaba ahabwa umunsi wo kujya ku murenge yitwaje ibindi byangombwa bikenewe bishimangira icyifuzo cye. Indangamuntu yakosowe itangirwa ku murenge yandukuriweho. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).
Bisaba iminsi 30 ndetse, igihe cyo gutunganya dosiye giterwa no n'impamvu yo gukosora indangamuntu
Icyitonderwa:
Mu gihe impamvu yo gukosora indangamuntu ari guhinduza ifoto , kora ibi bikurikira mbere y'uko utanga ubusabe bwawe ku IremboGov.
Mbere na mbere ohereza ubusabe bwawe kuri emeyili ya NIDA : (info@nida.gov.rw).
Ushyireho kopi y'indangamuntu yawe n' ifoto nto ya pasiporo (passport photo)uheruka gufata.
NIDA izagenzura ubusabe bwawe. N'ibwemeza uzasaba serivisi yo gukosoza indangamuntu ku rubaga rw'IremboGov mu buryo bukurikira.
Ibikenewe:
Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo ubashe guhabwa iyi serivisi.
Usaba dosiye agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umwenegihugu.
Usaba agomba kuba afite impamvu (itariki y’amavuko, igitsina, amazina, n’ifoto) yo gusaba iyi serivisi.
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba gukosorerwa Indangamuntu:
Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Irangamimerere, maze ukande kuri Gusaba gukosorerwa Indangamuntu.
Hitamo "Gusaba gukosorerwa Indangamuntu."
Kanda kuri Saba.
Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi (nomero y’indangamuntu, impamvu yo gukosoza indangamuntu, aho uzayifatira, ndetse n’ibiro bizatunganya dosiye).
ICYITONDERWA: Ni byiza ko wahitamo ibiro bitunganya dosiye unazirikana aho uzajya kuyifata mu gihe yatunganyijwe.
Kanda Ibikurikira maze ukomeze.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Kanda hano umenye uburyo butandukanye bwo kwishyura.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa buvuye ku murenge utunganya dosiye, bumumenyesha igihe azajyana izindi nyandiko nkenerwa. Iyo byakozwe, dosiye yoherezwa kuri NIDA aho itunganyirizwa.