Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gukosorerwa indangamuntu

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusaba gukosorerwa indangamuntu. Usaba ahabwa umunsi wo kujya ku murenge yitwaje ibindi byangombwa bikenewe bishimangira icyifuzo cye. Indangamuntu yakosowe itangirwa ku murenge yandukuriweho. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).

Bisaba iminsi 30 ndetse n’amafaranga 1,500 kugira ngo iyi dosiye itunganywe.

Ibikenewe: 

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo ubashe guhabwa iyi serivisi.

  • Usaba dosiye agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umwenegihugu.

  • Usaba agomba kuba afite impamvu (itariki y’amavuko, igitsina, amazina, n’ifoto) yo gusaba iyi serivisi.

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba gukosorerwa Indangamuntu:


  1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Irangamimerere, maze ukande kuri Gusaba gukosorerwa Indangamuntu.

 

  1. Kanda kuri Saba

  1. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi (nomero y’indangamuntu, impamvu yo gukosoza indangamuntu, aho uzayifatira, ndetse n’ibiro bizatunganya dosiye).


ICYITONDERWA: Ni byiza ko wahitamo ibiro bitunganya dosiye unazirikana aho uzajya kuyifata mu gihe yatunganyijwe.


  1. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


  1. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa buvuye ku murenge utunganya dosiye, bumumenyesha igihe azajyana izindi nyandiko nkenerwa. Iyo byakozwe, dosiye yoherezwa kuri NIDA aho itunganyirizwa.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.