Iyi serivisi ifasha Abanyarwanda baba mu mahanga gusaba gukosorerwa indangamuntu yabo mu gihe yabuze cyangwa yangiritse.
Iyi dosiye itunganywa mu minsi 30.Igiciro ni 1500 RWF.
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA).
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero y’irangamuntu
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeyili.
Imigereka isabwa (2)
1. Kopi yemewe ya pasiporo
2. Icyemezo cy'Uruhushya rwa polisi
Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba gusimbuza indangamuntu:
Sura www.irembo.gov.rw ,hanyuma mu gice cy’ “Irangamimerere”,hitamo “Gusimbuza indangamuntu yatakaye”.
Hitamo “Gusimbuza indangamuntu ku banyarwanda baba mu mahanga”,hanyuma ukande “Saba”.
Uzuza Amakuru y’usaba.(Umwirondoro n’Ibiro bitunganya)
Ongeraho Imigereka isabwa,hanyuma ukande “Ibikurikira”.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.
Icyitonderwa:
Umaze kohereza ubusabe bwawe , dosiye yawe isuzumwa na Ambasade wahisemo hamwe n’Urwego rushinzwe Indangamuntu (NIDA). Ukazajya uhabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili (email) bikumenyesha aho dosiye yawe igeze.
Iyo dosiye yawe imaze kwemerwa, wohererezwa nomero yo kwishyuriraho ari na yo ukoresha wishyura serivisi wasabye.
Iyo Indangamuntu yawe imaze kuboneka, uzahamagarwa cyangwa wandikirwe na Ambasade y’u Rwanda kugira ngo munoze gahunda y’uko uzayishyikirizwa cyangwa uburyo uzaza kuyifata aho ikorera.



