VIDEWO:
INYANDIKO:
Iyi nyandiko ifasha kumenya uburyo bwo kuvugurura amakuru ya konti y’'Irembo, cyane cyane iyo hari impinduka zakozwe ku ndangamuntu cyangwa telefoni. Yerekana intambwe ku yindi kugira ngo umenye neza ko amakuru ari kuri konti yawe ajyanye n'igihe kandi ko ari ukuri.
Ibisabwa:
Ugomba kuba ufite konti yawe y’Irembo.
Hagomba kuba hari iminduka zabaye kuri nomero y’indangamuntu cyangwa nomero ya telephone yawe.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye mu kuvugurura umwirondoro wawe.
Sura urubuga www.irembo.gov.rw maze ukande kuri kwinjira.
Uzuzamo nomero ya telefoni n' ijambo ry'ibanga, ryawe maze ukande kuri injira.
Kanda kuri buto iriho izina ryawe, idirishya rito rizagaragara hejuru, nuko ukande kuri "Umwirondoro''.
Kanda ku ka menyetso ko kuvugurura kuruhande rwa nomero y’ indangamuntu yawe cyangwa Izina ry’ukoresha urubuga ( nomero ya telefone).
Icyitonderwa: Hano, unafite amahitamo yo guhindura ijambo ry'ibanga rya konti yawe, cyangwa ugakanda hano ukeneye amakuru arenzeho.
Niba ugiye guhindura nomero y’indangamuntu, uzuza nomero y’indangamuntu nshya maze ukande kuri komeza
Niba ugiye guhindura nomero ya telefone, uzuza nomero ya telefone nshya maze ukande kuri komeza
Ubu byose byatunganye! Amakuru ubu yagombye kuba avuguruye, akwiriye kandi ahuye n'amakuru yo muri sisitemu ya NIDA.
ICYITONDERWA: Ubu ushobora kuba wareba uwaba yararebye amakuru hifashishijwe indangamuntu yawe.
Kanda kuri Ibyakozwe mu kugera ku makuru” maze urebe uwaba yararebye amakuru yawe.