Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa ku bijyanye na konti

IMBONERAHAMWE Y'IBIRIMO


Dore ibibazo bikunze kubazwa ku bijyanye no gufungura konti kuri IremboGov ndetse no guhindura ijambo ry’ibanga:


Gufungura konti


  1. Ese birashoboka ko nafungura konti ya IremboGov nkoresheje pasiporo?

Oya, ufunguza konti ya IremboGov nomero y’indangamuntu (nyarwanda) ihuje na nomero ya telefone yawe (yo mu Rwanda).

  1. Birashoboka ko nagira konti zirenze imwe kuri IremboGov?

Oya, wemerewe kugira konti imwe gusa.

  1. Nashobora gukoresha konti yanjye ndi hanze y’igihugu?

Yego, birashoboka. Icyo usabwa ni ukwibuka ibikuranga gusa.

  1. Ni gute namenya nomero za telefone zihuje n’indangamuntu yanjye?

Kanda *125# maze ukurikize amabwiriza. 

  1. Mu gihe nshatse ibisubizo kuri konti yanjye, navugisha nde?

Guhabwa ubufasha, ohereza imeyili kuri support@irembo.com cyangwa uhamagare 9099



Guhindura ijambo ry’ibanga


  1. Ese birashoboka ko nahindura ijambo ry’ibanga ryanjye kuri IremboGov?

Yego, wabikora. Kanda kuri “Wibagiwe ijambo ry’ibanga?” cyangwa ukavugurura amakuru yawe kuri konti ya IremboGov.

  1. Haba hari inyuguti zidasanzwe umuntu akoresha iyo ahitamo ijambo ry’ibanga rishya?

Yego, ijambo ry’ibanga ntirigomba kujya munsi y’inyuguti 8 kandi rigomba kuba rifite imibare, inyuguti nkuru, ntoya ndetse n’izidasanzwe.

  1. Nataye nomero ya telefone yari yanditse kuri konti yanjye ya IremboGov. Birashoboka ko nahindura ijambo ryanjye ry’ibanga?

Oya, OTP yoherezwa kuri nomero ya telefone yanditse kuri konti. 

  1. Mu gihe nshatse ubufasha, navugisha nde?

Guhabwa ubufasha, ohereza imeyili kuri support@irembo.com cyangwa uhamagare 9099


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.