Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Gukingirwa Indwara ya Yellow Fever

Iyi serivisi  ifasha Abanyarwanda n’abanyamahanga gusaba gahunda yo gukingirwa indwara ya Yellow Fever ku Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) i Gikondo cyangwa na bimwe mu bigo nderabuzima bikurikira; Cornum (Kimisagara), Gatenga, Kacyiru na Kicukiro. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).

Igihe cyo gutunganya dosiye ni Umunsi 1 kandi Igiciro ni 1500 RWF.

Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano urebe uko wafungura konti ya IremboGov.

  • Abanyarwanda barengeje imyaka 16 bagomba kuba bafite nimero y’Indangamuntu.

  • Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 16 bagomba kuba bafite nomero iranga umwana (Citizen Application Number). Ushobora kwegera ibiro by’akagari umwana yanditsemo kugira ngo ubone iyo nomero.

  • Abanyamahanga bagomba kuba bafite nimero ya pasiporo.

  • Usaba agomba kugira nomero ya telefoni ikora, imeyili, cyangwa byombi.

  • Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 16 bagomba kuba bafite nomero iranga umwana (Citizen Application Number). Ushobora kwegera ibiro by’akagari umwana yanditsemo kugira ngo ubone iyo nomero.

Kurikirana izi ntambwe zoroshye zo gufata amatariki yo gukingirwa Yellow Fever

  1. Sura urubuga www.irembo.gov.rw, hanyuma munsi ya Ubuzima, ukande kuri Urukingo rwa Yellow Fever.

  2. Hitamo uwo usabira: “Ndisabira”cyangwa “Umwana”, maze ukande kuri  Saba.

  1. a. Ku busabe bw’umuntu ku giti cye, injiza nomero y’icyangombwa cyawe (Indangamuntu ku Banyarwanda cyangwa nimero ya Pasiporo ku Banyamahanga), hanyuma amakuru yawe ahite agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

               b.Ku busabe bw’umwana, injiza nomero y’ifishi y’umwenegihugu(Child ID) maze amakuru ye ahite agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  1. Uzuza amakuru ajyanye n’igihe cyo kujya gukingirwa,hanyuma ukande Ibikurikira kugira ngo ukomeze

  1.  Genzura neza ko amakuru watanze ari yo kandi yuzuye, winjize nomero ya telefoni na/ cyangwa imeyili, ushyire akamenyetso mu gasanduku ko kwemeza (verification box), hanyuma ukande Ohereza.

  2. Uzahabwa nomero yo kwishyuriraho (Itangizwa na 88…) kugira ngo wishyure. Kanda kuri Ishyura.

  3. Usaba ahitamo uburyo bwo kwishyura. Ukeneye ibisobanuro birambuye ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza ukoresheje IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bwemeza ubusabe, akajya gukingirwa ku kigo cyatoranyijwe. Nyuma yo gukingirwa, usaba ahabwa ikarita ya Yellow Fever itangwa na Rwanda Biomedical Center (RBC).



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.