Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasimbuza urwandiko rw’inzira

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusimbuza urwandiko rw’inzira mu gihe rwabuze, rwibwe cyangwa rwangiritse.

Iyi dosiye itunganywa mu minsi 3, mu gihe ikiguzi ari Frw 10,000 ku bakuru na Frw 5,000 ku batoya.

Ibikenewe:

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo usabe iyi serivisi.

  • Umunyarwanda uri hejuru y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umuturage.

  • Usaba agomba kuba afite icyemezo cyo gutakaza icyangombwa gitangwa na RIB.

  • Imigereka isabwa iratandukana, bitewe “n’icyiciro cy’abato” ku basaba bari munsi y’imyaka 18

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora neza.

Usaba

Ikiguzi

Imigereka 

Abakuru/Hejuru y’imyaka 18

Frw 10,000

  • Kopi y’indangamuntu (imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (imiterere: pdf ingano: 50 KB)

  • Icyemezo cyo gutakaza icyangombwa


Abato/Munsi y’imyaka 18

Frw 5,000

  • Kopi y’indangamuntu (imiterere: jpg ingano: 500 KB)

  • Ifoto ya pasiporo (imiterere: pdf ingano: 200 KB)

  • Umukono (andika amazina y’umwana) (imiterere: pdf ingano: 50 KB)

  • Indi migereka ikenewe isabwa mu “Icyiciro cy’Abato"

  • Icyemezo cyo gutakaza icyangombwa



Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba gusimbuza urwandiko rw’inzira:

1. Gana www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira n’Abasohoka, maze ukande kuri Urwandiko rw’inzira.



2. Kanda kuri “Guhinduza Laissez-Passer” ahanditse ubwoko bwa dosiye isaba, maze ukande kuri Saba.


3. Hitamo ukeneye iyi serivisi; niba usaba ari hejuru y’imyaka 18 cyangwa munsi y’imyaka 18.

  • Iyo usaba ari hejuru y’imyaka 18, ashyiramo nomero ye y’indangamuntu.
  • Iyo usaba ari munsi y’imyaka 18, ashyiramo nomero ye y’ifishi y’umwenegihugu.

4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi ukanda mu mwanya wahawe gushyiramo amakuru.


5. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi. Igiciro gihita kigaragara nyuma yo kugaragaza usaba mu ntambwe ya 4.


6. Shyiraho imigereka ikenewe mu miterere n’ingano bisabwa. 


7. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.



8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


9. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.




ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, dosiye yoherezwa muri DGIE kunozwa. Nyuma, usaba yoherezwa ubutumwa bumumenyesha igihe azajya gufatira  urwandiko rw’inzira nyuma y’iminsi 3 y’akazi.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.