Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyemezo cy’amavuko

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusaba icyemezo cy’amavuko. Dosiye y’umuturage itunganywa na leta ku rwego rw’umurenge. Iyi serivisi itangwa na MINALOC.

Bisaba umunsi 1 w’akazi ndetse n’amafaranga 500 kugira ngo iyi dosiye itunganywe.

Ibikenewe: 

  • Usabwa kwinjira muri konti y’Irembo. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa ugane umu ejenti w’Irembo ukwegereye.

  • Usaba dosiye agomba kuba afite indangamuntu y’U Rwanda ndetse na nomero isaba dosiye.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone na imeyili (e-mail) bikora. 

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba icyemezo cy’amavuko:

  1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

         2. Ahanditse Umuryango, jya kuri Serivisi z’amavuko.

       3. Hitamo serivisi wifuza: “Icyemezo cy’Amavuko.” 

        4. Hitamo uwo usabira serivisi (Ndisabira cyangwa Umwana), maze ukande kuri Saba.

     5. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi (Indangamuntu cyangwa Nomero y’Ifishi y’Umwenegihugu) maze umwirondoro urahita ugaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  • Usaba: Abanyarwanda bari hejuru y’imyaka 16 bagomba kuba bafite Indangamuntu

  • Umwana: Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 16 bagomba kuba bafite Nomero y’Ifishi y’Umwenegihugu.

        6. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye (Akarere n’Umurenge), n’ Impamvu usaba serivisi

ICYITONDERWA: Ni byiza ko wahitamo ibiro bitunganya dosiye unazirikana aho uzajya kuyifata mu gihe yatunganyijwe.

       7. Kanda kuri Ibikurikira ukomeze.


     8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

     

     9. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi w’Irangamimerere w’umurenge urimo gukurikirana dosiye ayemeje, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili (email) bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko yakibona kuri paji ya IremboGov. 








Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.