Iyi serivisi nkoranabuhanga yemerera abanyarwanda gusaba inyandiko y’ivuka. Dosiye ishobora kunozwa na sisitemu y’irangamimerere yanditse mu buryo bw’ikoranabuhanga (CRVS) cyangwa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge.
Iyo inyandiko y’ivuka isanzwe iri muri CRVS, amakuru ku nyandiko y’ivuka ahita agaragara ku buryo usaba serivisi atagomba kongera kuzuza umwirondoro we. Usaba ahabwa inyandiko ye akimara kwishyura. Nta mukozi w’irangamimerere (CRO) ukenewe; akenerwa iyo usaba atanditswe muri CRVS. Iyo usaba ashyizemo imeyili mu gihe asaba iyi serivisi, inyandiko y’ivuka yoherezwa kuri imeyili ye atagombye kuyivana ku rubuga rwa IremboGov. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 2,000 Frw.
Ibikenewe:
Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.
Buri munyarwanda usaba iyi serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, nomero y’ifishi y’umuturage, cyangwa umubare wihariye uranga umuntu (NIN).
Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Inyandiko y’Ivuka:
1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.
2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Serivisi z’amavuko.
3. Hitamo serivisi y’amavuko wifuza ari yo “Inyandiko y’Ivuka,” uwo usabira niba ari “Ndisabira cyangwa Umwana,” ukande kuri Saba.
4. Hitamo ubwoko bw’icyangombwa ufite: indangamuntu, nomero y’ifishi y’umuturage, cyangwa umubare wihariye uranga umuntu (NIN). Umwirondoro uhita ugaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
Iyo inyandiko y’ivuka isanzwe iri muri CRVS, amakuru ku nyandiko ahita agaragara ku buryo usaba serivisi atagomba kongera kuzuza umwirondoro we. Usaba ahabwa inyandiko ye akimara kwishyura.
5. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
Iyo inyandiko y’ivuka itanditse muri CRVS, usaba yuzuza ibisabwa mu buryo bukurikira:
1. Nyuma yo gukanda kuri Saba, uzuza Umwirondoro w’Ababyeyi, urahita ugaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
2. Uzuza Imyirondoro ibiri (2) y’Umuhamya n’Umenyekanisha, irahita igaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
3. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye. Birahita bigaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
4. Shyiraho inyandiko zisabwa mu ngano n’ubuso bikenewe.
5. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
7. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye. Kanda hano umenye uburyo butandukanye wakwishyuramo.
CYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze muri IremboGov, na nyuma y’uko umukozi ushinzwe irangamimerere w’umurenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko inyandiko iboneka kandi ko yayikura ku rubuga rwa IremboGov.
Amakuru azahita avugururwa muri sisitemu ya CRVS. Usaba ntabwo azongera kunyura muri iyo nzira yo kwiyandikisha. Ashobora kandi gukura inyandiko ye y’ivuka ku rubuga rwa IremboGov.