Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wafungura konti

Iyi nyandiko yerekana uburyo wafungura konti kuri IremboGov, intambwe ku yindi.

Ibikenewe: 

  • Kuba ufite indangamuntu igaragaza ko uri Umunyarwanda, kandi ihujwe na nomero yawe ya telefone.

  • Kanda *125# ubyemeze. Iyo bidahura, usura ishami rya MTN cyangwa Airtel rikwegereye kugira ngo uhabwe ubufasha.

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gufungura konti:

  1. Jya kuri www.irembo.gov.rw  maze ukande kuri Iyandikishe.

2. Hahita hafunguka indi paji. Kurikiza izi ntambwe 3 kugira ngo ubashe gushyiraho konti yawe.

  1. Ohereza amakuru asabwa: Shyiramo nomero y’indangamuntu ndetse na telefone byawe, maze ukande kuri Iyandikishe. 

                 b. Isuzuma rya konti: Kode yo gusuzuma/OTP yoherezwa kuri telefone yawe binyuze mu butumwa bugufi (SMS). Shyiramo kode woherejwe maze ukande kuri Emeza

  1. Shyiramo ijambo ry’ibanga rishya: Shyiramo ijambo ry’ibanga wifuza maze wongere ubyemeze. Nyuma yo kwemeza, kanda kuri Ohereza ijambo ry’ibanga rishya.


                    

Ikaze muri IremboGov! Uroherezwa SMS y’Irembo yemeza ko wamaze gufungura konti.






Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.