Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba serivisi za Noteri

Iyi serivisi yemerera abantu kwishyurira serivisi za noteri. Abafite dosiye zitandukanye zikeneye umukono wa noteri bakoresha urubuga rw’IremboGov. Nyuma yaho, dosiye zabo zoherezwa ba noteri bahisemo. Abasaba bajya ku biro bya noteri kugira ngo babashe kubona dosiye zuzuye.

Dosiye zisaba umukono wa noteri zitwara umunsi 1; ikiguzi gitandukanywa n’ubwoko bwa dosiye zasabwe.

Ibikenewe: 

  • Mu basaba iyi serivisi harimo: Abanyarwanda, Abanyamahanga, Sosiyete, Koperative, Insengero n’Amashyirahamwe y’Umurimo.

  • Usaba ari mukuru agomba kuba afite indangamuntu.

  • Usaba adafite indangamuntu agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umuturage. 

  • Umunyamahanga agomba kuba afite nomero ya pasiporo n’andi makuru nkenerwa.

  • Sosiyete igomba kuba ifite izina na nomero ya TIN.

  • Koperative/urusengero/ishyirahamwe ry’umurimo bigomba kuba bifite izina na nomero y’igazeti.

  • Usaba agomba kumenya ubwoko bw’inyandiko yifuza.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba serivisi za noteri: 

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Serivisi Za Noteri Na Serivisi y’igazeti, maze ukande kuri Serivisi za Noteri.

2. Kanda kuri Saba. 


3. Hitamo Umwirondoro n’ubwoko bw’usaba serivisi (Umunyarwanda, Umunyamahanga, Sosiyete, Koperative, Urusengero cyangwa Ishyirahamwe ry’Umurimo) maze ushyiremo ibijyanye n’inyandiko. 


4. Hitamo Ikigo (Akarere, Umurenge, RDB, MINIJUST cyangwa RGB) gitanga inyandiko wifuza.


5. Hitamo Inyandiko. Zirikana ko hakenerwa andi makuru bitewe n’ubwoko bw’inyandiko wifuza. 


6. Hitamo Aho ikigo cyemeza giherereye mu gihe uhisemo Ikigo nka “Akarere cyangwa Umurenge.” 


7. Nyuma yo kuzuzamo Ibijyanye n’inyandiko, ikiguzi cya serivisi gihita kigaragara. Dore ingero z’abantu babiri batandukanye basaba serivisi:


8. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


9. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


10.  Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, usaba ajya ku biro bya noteri gushyirirwaho umukono. 

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.