Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa ku gusaba serivisi za Noteri

Iyi serivisi ifasha abasaba kubona no kwishyura serivisi za noteri. Abafite inyandiko bakeneye gushyiraho umukono na noteri basaba binyuze ku rubuga rwa Irembo. Nyuma yaho, ubusabe bwabo bwoherezwa kuri noteri bahisemo. Hanyuma usaba ajya ku biro bya noteri imbonankubone kugira ngo inyandiko ze zemezwe.

Dore ibibazo bikunze kubazwa kuri serivisi za Noteri:

  1. Ni angahe nishyura kugira ngo nsabe serivisi za noteri?
     Igiciro giterwa n’ibisobanuro n’imiterere y’inyandiko.

  2. Ese ngomba kuba mfite konti ya IremboGov kugira ngo nsabe serivisi za noteri?
     Oya. Ushobora gusaba iyi serivisi ufite cyangwa udafite konti ya IremboGov.

  3. Nafungura nte konti ya Irembo?
     Kanda hano kugira ngo ufungure konti ya Irembo.

  4. Nyuma yo kwishyura iyi serivisi nkora iki?
     Uzajya aho serivisi ya noteri itangirwa kugira ngo inyandiko zawe zemezwe na noteri.

  5. Bitwara igihe kingana iki kugira ngo ubusabe bwanjye butunganywe?
     Igihe cyo gutunganya ubusabe ni umunsi 1.

  6. Namenya nte ahatangirwa serivisi za noteri kugira ngo bemeze inyandiko zanjye?
     Hari ahantu hatandukanye hatanga serivisi zo kwemeza inyandiko mu Rwanda:

  • MINIJUST: yemeza inyandiko zose zigiye gukoreshwa hanze y’u Rwanda.

  • RDB: yemeza inyandiko zirebana n’ubucuruzi, abanyamahanga, n’ishoramari mu Rwanda.

  • RGB: yemeza inyandiko zikoreshwa mu gusaba serivisi zitangirwa ku Rwego rw’Imiyoborere mu Rwanda.

  • Noteri ku Karere cyangwa ku Murenge: yemeza inyandiko zikoreshwa imbere mu Rwanda.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.