Murifuza ubuhe bufasha?
Gushyirisha umukono wa Noteri ku nyandiko

Gushyirisha umukono wa Noteri ku nyandiko


Iyi serivisi ifasha abayikoresha gusaba no kwishyura serivizi yo gushyirisha umukono wa Noteri ku nyandiko zabo. Ababyifuza basaba iyi serivisi banyuze ku rubuga Irembo; iyo bamaze gusaba dosiye zabo zoherezwa kwa noteri bahisemo. Hanyuma bajya ku biro bya Noteri akabashyiriraho umukono.


Ninde wemerewe gusaba iyi serivisi?


  • Abanyarwanda
  • Abanyamahanga
  • Sosiyete
  • Koperative
  • Imiryango ishingiye ku myemerere
  • Amashyirahamwe


Hasabwa iki kugirango usabe iyi serivisi?


Ukeneye:


  • Indangamuntu ku bantu bakuru
  • Nomero y'ifishi ku banyarwanda batarabona indangamuntu
  • Nomero ya pasiporo n'ubwenegihugu ku banyamahanga
  • Nomero ya TIN n'izina ku sosiyete
  • Nomero y'igazeti n'izina rya koperative/umuryango ushingiye ku myemerere/ ishyirahamwe
  • Ubwoko bw'inyandiko
  • Nomero ya telefoni cyangwa aderesi imeli


Ibyo ukwiye kumenya


Icyangombwa kiboneka nyuma y'umunsi umwe w'akazi. Iyi serivisi itangwa na MINIJUST, igiciro gihinduka bitewe n'ubwoko bw'inyandiko wifuza gushyirishaho umukono.


Nasaba nte iyi serivisi?


1.Jya ku rubuga Irembo: www.irembo.gov.rw



2.Kanda kuri Notariya muri Serivisi za Notariya n'Igazeti, hanyuma ukande kuri Saba




3.Urahitamo uwo wifuza gusabira, niba ari umunyarwanda ufite/udafite indangamuntu,  umunyamahanga, sosiyete, koperative, umuryango ushingiye ku myemerere cyangwa ishyirahamwe hanyuma ushyiremo umwirondoro w'uwo usabira.




4. Hitamo ikigo (Akarere, Umurenge, RDB, MINIJUST, RDB); hitamo ubwoko bw'inyandiko, shyiramo umubare wa kopi wifuza gushyirishaho umukono; hitamo Intara/Akarere/Umurenge ikigo kigomba kwemeza dosiye yawe giherereyemo.


Icyitonderwa:

  • Ahantu hose hari akamenyetso * k'umutuku hagomba kuzuzwa
  • Ubwoko bw'inyandiko “Gushyirisha umukono ku nyandiko”  umubare wa kopi nturenga 1, iyo ukeneye kopi nyinshi ukora dosiye zingana n'umubare wa kopi wifuza.
  • Ubwoko bw'inyandiko “Inyandiko ya banki” uyikeneye agomba guhitamo banki, kuzuzamo izina ry'inyandiko, amafaranga banki ica, nomero ya telefoni ya banki, ibi byiyongera ku byavuzwe hejuru.


5. Reba neza ko amakuru watanze ariyo, hanyuma ushyiremo nomero ya telefoni na aderesi imeli ukoresha nurangiza ukande kuri Ohereza.


6. Numara kohereza dosiye yawe, urahita ubona kode yo kwishyuriraho ndetse n'uburyo bunyuranye bwo kwishyura hanyuma wishyure.



Numara gusaba serivisi :Numara kwishyura ukoresheje urubuga IremboGov, ushobora kujya ku biro bya Noteri akagushyirira umukono ku nyandiko zawe.