Iyi serivisi ifasha ba nyir'ubutaka gukosoza indangamuntu na/cyangwa amazina ari ku cyangombwa cyabo cy'ubutaka. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu cy'ubutaka (NLA).
Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 13 kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibisabwa:
Abasaba badafite konti y'Irembo ntibashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti ku IremboGov.
Imigereka itagomba kubura:
Kopi ya pasiporo nshyashya
Icyemezo cyo guhinduza amazina
Inyandiko isabwa
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ukosoze umwirondoro cyangwa amazina ari mu gitabo cy'inyandiko z'ubutaka:
Sura urubuga Irembo kuri www.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe.
Akadirishya gato kazagaragara hejuru. Uzuzamo nomero ya telefoni n' ijambo ry'ibanga, ryawe maze ukande kuri injira.
Munsi y'ahanditse"Ubutaka", kanda ku Gukosoza amakuru mu gitabo cy'inyandiko z'ubutaka.
Kanda ''Saba''.
Hitamo impamvu yo gusaba.
Shyiramo ubwoko bw'icyangombwa cy'irangamimerere kandi gihura na nomero y'ikikuranga. Ongeraho amakuru y'aho nyir'ubutaka, cyangwa umuhagarariye mu mategeko babarizwa maze ushyireho UPI y'ikibanza. Hanyuma ukande ''Ibikurikira''.
Reba neza ko amakuru watanze ari ukuri, andika nomero ya telefoni na imeyili, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza''.
Uzahita ubona nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo ubashe gukurikirana aho dosiye igeze.
Icyitonderwa:
Ikigo cy'igihugu cy'ubutaka nikimara kwakira no kwemeza dosiye yawe, uzabimenyeshwa kugira ngo umanure icyangombwa cyawe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga kivuguruye.