Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba ibikoresho byo gutera amashyamba: imbuto z'ibiti, ingemwe, ibiti byakira ibindi, ingeri

Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango gutanga icyifuzo no kwishyura amafaranga yo kugura imbuto zo gutera, harimo imbuto z'ibiti, ingemwe, ubuhumbikiro bw'ibiti bibanguriye, ingeri, kugira ngo batere amashyamba yabo bwite. Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda gitanga iyi serivisi.


Igihe iyi serivisi imara itunganywa ni iminsi kandi igiciro gishingira ku ngano y'ubwoko bw'imbuto.


Ibisabwa

Mbere y'uko utangira gusaba iyi serivisi, banza ugenzure ko ufite ibi bikurikira:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Indangamuntu y'u Rwanda cyangwa pasiporo ifite agaciro (ku banyamahanga).

  • TIN y'ikigo cy'ubucuruzi ku miryango.

  •  Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.


Kurikiza Izi intambwe kugira ngo usabe ibikoresho byo gutera amashyamba: imbuto z'ibiti, ingemwe,  ubuhumbikiro bw'ibiti bibanguriye, n'ingeri.


1. Sura urubuga Irembo kuri www.irembo.gov.rw.  Munsi ya "Ibikorwaremezo n'ibidukikije", kanda "Ibikoresho byo gutera amashyamba: imbuto z'ibiti, ingemwe, ubuhumbikiro bw'ibiti bibanguriye, n'ingeri."


2. Soma witonze amakuru asobanura serivisi maze ukande kuri ''Saba'' kugira ngo utangire igikorwa cyo gusaba.

3. Uzuzamo amakuru y'usaba, nk'ubwenegihugu bw'usaba, nomero ya telefoni.

4. Uzuza amakuri ku mirima(uzakenera kwerekana ubwoko bw'imbuto, izina ry'imbuto, n'ingano), igiciro mdetse n’impamvu.

5. Hitamo aho uzabifatira( ikigo cyo gukusanya) maze ukande Ibikurikira.

6. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza. 

7. Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda Ishyura

8. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.

Numara kwishyura, uzabona ubutumwa bwemeza ko wishyuye. Ushobora gufata imbuto waguze ku biro zifatirwaho wahisemo mu gihe cyo kwishyura. 



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.