Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba umubare uranga igitabo mpuzamahanga (ISBN)

Serivisi yo gutanga umubare uranga igitabo mpuzamahanga (ISBN) igufasha kubona nomero ya ISBN iranga ibitabo cyangwa ibindi bicuruzwa bimeze nk'ibitabo byasohokeye mu Rwanda. Iyo nomero ifite imibare 13 iranga igitabo cyawe mu buryo bwihariye. Itangwa n'Inteko y'umuco (RCHA) nyuma yo kohereza dosiye no kuzuza ibisabwa byose. 


Igihe cyo gutunganya dosiye yo gusaba guhabwa ISBN ni iminsi 5 y'akazi. Igicirogiterwa n'umubare wose w'imitwe.


Ibisabwa

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kugira ngo umenye uko wafungura konti, kanda hano

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeli.

Imigereka isabwa:

  • Igisobanuro cy'ibitabo cyangwa amakarita mu gusaba ISB (manura inyandikorugero)

  • Kopi ya pasiporo (niba ukoresha pasiporo nk'icyangombwa kikuranga)

  • Icyemezo cy'iyandikwa cya RGB (niba uri gusaba nk'ikigo)

Imigereka itari itegeko:

  • Izindi nyandiko zisabwa


Kurikiza izi ntambwe kugira ngo usabe umubare uranga igitabo mpuzamahanga (ISBN) 


1.Jya ku rubuga rwa Irembo kuri www.irembo.gov.rw maze ujye mu gice cyanditseho "Gutangaza Ibitabo Ndetse N'amasomero". Kanda kuri "Gutanga ISBN."



2. Kanda kuri "Saba" kugira ngo utangire inzira yo gusaba.

3. Andika umwirondoro w'uwasabye, nk'ubwoko bw'icyangombwa kikuranga. Niba ukoresha pasiporo, tanga amakuru ari kuri pasiporo. Niba uri umuturage w'u Rwanda, amakuru yawe bwite yo mu bubiko bw'indangamuntu azahita yiyuzuzamo nushyiramo nomero y'indangamuntu yawe.


4. Tanga amakuru y'inzu yatangaje igitabo cyawe, ikigo cyangwa ishyirahamwe, nk'izina, nomero y'iyandikwa (niba ari ngombwa) na TIN (ku masosiyete).

5. Hitamo aho ukorera, harimo igihugu, intara, nomero ya telefoni na imeyili.

6. Shyiramo umubare w'imitwe w'ibitabo ushaka gusabira ISBN n'impamvu yo kuyisaba (urugero, gutangaza igitabo, umubare uranga igitabo mpuzamahanga, uburenganzira bw'umwanditsi).

7. Manura inyandikorugero isabwa kugira ngo usobanure ibitabo cyangwa amakarita yawe, uyuzuze, hanyuma uyishyireho hamwe n'indi migereka yose isabwa, nka kopi ya pasiporo cyangwa icyemezo cyo kwiyandikisha gitangwa na RGB, bitewe n'icyiciro cy'uwasabye.

8. Kanda mu kadirishya kugira ngo wemere ko uzaha RCHA kopi ebyiri za buri gitabo cyangwa ikarita mu gihe cy'ibyumweru bitatu nyuma yo gusohoka kwa ISBN, hanyuma ukande Ibikurikira.


9. Ongera usuzume paji y'incamake, andika imeyili yawe, maze ukande kuri "Ohereza"


10. Uzakira nomero ya dosiye yawe (urugero, B2......) kugira ngo umenye aho ubusabe bwawe bugeze.


Abashinzwe gutunganya dosiye bakimara kubwakira, uzabona nomero yo kwishyuriraho. Nyuma yo kwishyura neza no kwemeza dosiye yawe, uzabona imeyili ikumenyesha ISBN yawe.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.