Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Gusaba uburenganzira bwo gutwara abantu

Iyi nyandiko yerekana uburyo abikorezi ba moto basaba cyangwa bavugurura uburenganzira bwo gutwara abantu. Iyi serivisi ihabwa sosiyete na koperative z’abamotari zikora mu buryo bwemewe. Itangwa n’Ikigo Ngenzuramikorere cy’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA).

TABLE OF CONTENTS

Uko wasaba uburenganzira bwo gutwara abantu

Iyi serivisi nkoranabuhanga yemerera abikorezi ba moto gusaba uburenganzira bwo gutwara abantu. Uburenganzira buvugururwa buri myaka 2, serivisi ikanozwa mu minsi 3 y’akazi. Usaba serivisi yishyura 10,000 Frw yo gusuzuma dosiye, aya mafaranga ntasubizwa. Guhabwa iyi serivisi bisaba 400,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Koperative igomba kuba ifite izina, nimero y’igazeti, na aderesi.

  • Sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aho ibarizwa, ndetse n’uyihagarariye.

  • Usaba agomba kuba afite urutonde rwa purake za moto ndetse n’ibigo by’ubwishingizi zirimo. ICYITONDERWA: Koperative zemerewe kwandikisha moto 100 muri Kigali, na moto 50 mu ntara.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba uburenganzira bwo gutwara abantu:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira, maze usabe serivisi.

2. Ahanditse Ubwikorezi, kanda kuri Uburenganzira bwo gutwara abantu.

3. Hitamo serivisi wifuza ari yo Dosiye Nshya, maze ukande kuri Saba. 

4. Uzuza Umwirondoro w’Usaba, uhitemo niba usaba ahagarariye sosiyete cyangwa koperative. 

  • Aho ukorera harangwa n’akarere urimo.

5. Uzuza Ibiranga Ikinyabiziga. Usaba ashobora kongeramo ikinyabiziga kirenze kimwe akanda kuri Ongeramo.

6. Shyiraho inyandiko zikenewe mu buso n’ingano bisabwa.

7. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.

8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

9. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, dosiye yoherezwa muri RURA kunozwa. Iyo yemejwe, icyemezo cyoherezwa kuri imeyili, aho usaba dosiye abasha kugikura ku rubuga IremboGov. 

Uko wasaba kongererwa igihe cy’uburenganzira bwo gutwara abantu

Iyi serivisi nkoranabuhanga yemerera abikorezi ba moto gusaba kongererwa uburenganzira bwo gutwara abantu. Iyi serivisi inozwa mu minsi 3 y’akazi ku giciro cya 400,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’uruhushya.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba uburenganzira bwo gutwara abantu:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira, maze usabe serivisi.

2. Ahanditse Ubwikorezi, kanda kuri Uburenganzira bwo gutwara abantu.

3.  Hitamo serivisi wifuza ari yo Kongererwa igihe, maze ukande kuri Saba.

4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi; birahita bigaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

5. Kanda Ibikurikira maze ukomeze. 

6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

7. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, dosiye yoherezwa muri RURA kunozwa. Iyo yemejwe, icyemezo cyoherezwa kuri imeyili, aho usaba dosiye abasha kugikura ku rubuga IremboGov.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.