Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Gusaba uruhushya rwo gutwara abantu

Iyi nyandiko yerekana uburyo abikorezi ba moto basaba uruhushya rwo gutwara abantu. Iyi serivisi nkoranabuhanga ihabwa abamotari bakora mu buryo bwemewe. Itangwa n’Ikigo Ngenzuramikorere cy’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA).

TABLE OF CONTENTS

Uko wasaba uruhushya rwo gutwara abantu

Iyi serivisi nkoranabuhanga yemerera abikorezi ba moto gusaba uruhushya rwo gutwara abantu. Serivisi inozwa mu minsi 3 y’akazi, ku giciro cya 20,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya purake ya moto ndetse n’aho akorera.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba uruhushya rwo gutwara abantu:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira, maze usabe serivisi.

2. Ahanditse Ubwikorezi, kanda kuri Uruhushya rwo gutwara abantu.

3.  Hitamo serivisi wifuza ari yo Dosiye Nshya, maze ukande kuri Saba.

4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi; birahita bigaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

5. Uzuza nomero ya purake ndetse n’aho ukorera. Aho ukorera harangwa n’akarere urimo.

6. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.

7. eba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

8.  Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, dosiye yoherezwa muri RURA kunozwa. Iyo yemejwe, icyemezo cyoherezwa kuri imeyili, aho usaba dosiye abasha kugikura ku rubuga IremboGov.

Uko wasaba kongererwa igihe cy’uruhushya rwo gutwara abantu

Iyi serivisi yemerera abikorezi ba moto gusaba kongererwa uruhushya rwo gutwara abantu. Iyi serivisi inozwa mu minsi 3 y’akazi ku giciro cya 20,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’uburenganzira bwo gutwara abantu.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba kongererwa uruhushya:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira, maze usabe serivisi.

2. Ahanditse Ubwikorezi, kanda kuri Uruhushya rwo gutwara abantu.

3. Hitamo serivisi wifuza ari yo Kongererwa igihe, maze ukande kuri Saba.

4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi; birahita bigaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

5. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.

6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

7. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, dosiye yoherezwa muri RURA kunozwa. Iyo yemejwe, icyemezo cyoherezwa kuri imeyili, aho usaba dosiye abasha kugikura ku rubuga IremboGov.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.