Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gusimbuza indangamuntu yatakaye

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda ndetse n’abari mu buhunzi gusaba gusimbuza indangamuntu yatakaye cyangwa yangiritse. Usaba ashobora gusaba icyangombwa cy’agateganyo mu gihe ategereje indangamuntu nshya; iyi serivisi isaba Frw 500 yiyongereyeho. Iki cyangombwa cy’agateganyo kimara iminsi 30 gusa. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).

Bisaba iminsi 60 ndetse n’amafaranga 1,500 kugira ngo iyi dosiye itunganywe.


Ibikenewe: 

  • Usaba agomba kuba afite konti y’Irembo. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov. 

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusimbuza Indangamuntu:


1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Irangamimerere, ukande kuri Gusimbuza Indangamuntu Yatakaye.

2.  Kanda kuri Saba.

3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi. Umwirondoro urahita ugaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji. 

4. Hitamo niba wifuza indangamuntu y’agateganyo (yego cyangwa oya) mu gihe ugitegereje indangamuntu nshya.

  • Nuhitamo yego, urishyura Frw 500, uhitemo ibiro bizatunganya dosiye. 

5. Hitamo RIB processing office n’aho uzayifatira (indangamuntu nshya).

ICYITONDERWA: Ni byiza ko wahitamo ibiro bitunganya dosiye unazirikana aho uzajya kuyifata mu gihe yatunganyijwe.

6. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.


7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

8. Usaba ahita ahabwa nomero ya dosiye imufasha gukurikirana ubu busabe.


ICYITONDERWA:

1. Nyuma yo gusaba dosiye, yoherezwa ku biro bya RIB wahisemo. Umukozi wa RIB aha gahunda usaba dosiye yo gusura ibiro kugira ngo dosiye yemezwe. Iyo dosiye yemejwe, usaba ahabwa kode yo kwishyuriraho 

serivisi yo gusimbuza indangamuntu.

2. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.

3. Nyuma yo kwishyura serivisi kuri IremboGov, dosiye yoherezwa muri NIDA kugira ngo itunganywe. Usaba yoherezwa ubutumwa bumumenyesha igihe azajya gufata indangamuntu ye nshya.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.