Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakwemeza ko icyemezo wavanye kuri IremboGov ari umwimerere

Iyi nyandiko yerekana inzira ebyiri zikoreshwa mu kugaragaza ko dosiye yasabwe, yishyuriwe, yatanzwe ku rubuga IremboGov ifite umwimerere.


 Hari uburyo bubiri bwo kwemeza ubuziranenge bw’icyemezo:

  1. Gusikana kode ya QR ku cyemezo.

  2. Gushakisha nomero ya dosiye kuri IremboGov.


Ibikenewe:

  • Icyemezo cyatanzwe na IremboGov.

  • Uburyo bwo gusikana kode ya QR.

  • Telefone cyangwa ikindi gikoresho kibasha gusikana kode ya QR.


Uburyo bwo kwemeza ko icyemezo wavanye ku rubuga IremboGov ari umwimerere:


  1. Emeza usikana kode ya QR

Kurikiza izi ntambwe zoroshye:


  • Sikana kode ya QR ku ruhande rw’ibumoso rwo hasi ku nyandiko maze ukande kuri link uhita woherezwa.




  • Dosiye ifite umwimerere iyo kode ya QR ikuyoboye ku rubuga IremboGov ikanaguha amakuru ukeneye.

  • Dosiye NTABWO ari umwimerere niba itabasha gukurura amakuru ku rubuga IremboGov.


2. Emeza ushakisha nomero ya dosiye kuri IremboGov.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye:



  • Shyiramo nomero ya dosiye igaragara ku cyemezo nkoranabuhanga aho bashakira dosiye.



  • Dosiye ni umwimerere iyo amakuru agaragara kuri IremboGov.



  • Dosiye NTABWO ari umwimerere niba amakuru atagaragara kuri IremboGov.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.