Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko waba umu Ajenti w'Irembo

Iyi nyandiko ni inchamake y'imfashanyigisho y'intambwe ku ntambwe y'uburyo waba umu ajent w’irembo.

Intabwe ya 1. Vugisha Bamwe mu Bafatanyabikorwa Bashinzwe aba Ajenti.

Aba Ajenti b'Irembo bagengwa n'abafatanyabikorwa b’Irembo bashinzwe aba ajenti... Mu gihe waba ukeneye kuvugisha abafatanyabikorwa bashinzwe aba ajenti b’Irembo cyangwa ukeneye andi makuru arambuye, ushobora kubavugisha cyangwa kugana urubuga rwabo wifashishije uburyo bukurikira:

  • DDIN: Sura ddin.rw cyangwa uhamagare 0791675354

  • SOLEKTRA: Sura solektra.rw cyangwa uhamagare 1150

  • RTN: Sura rtn.rw cyangwa uhamagare 0784825387

Intabwe ya 2. Ibisabwa kugirango ube umu ajenti

Uwifuza kuba umu ajenti w’Irembo, asabwa kuzuza no kohereza ifishi ya dosiye ifite amakuru y'ibanze akurikira:

  • Imyirondoro ikuranga

  • Amakuru y'ubucuruzi naho ukorera

  • Kopi y' Indangamuntu yawe

  • Kopi y' Uruhushya rwo gucuruza rwawe rutangwa na RDB

  • Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko

Intabwe ya 3: Gusurwa n’abafatanyabikorwa b’Irembo bashinzwe aba Ajenti.

Abafatanyabikorwa b’Irembo bashinzwe aba ajenti, basura uwifuza kuba umu ajenti aho akorera kugirango bagenzure niba yujuje ibisabwa.

Intambwe ya 4. Gahunda y'amahugurwa

Abafatanyabikorwa b’Irembo bashinzwe aba ajenti batanga amahugurwa kuri serivisi z’IremboGov ku bifuza kuba aba ajenti mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri kugirango bigufashe gusobanukirwa serivisi z’IremboGov.

Intabwe ya 5. Isuzumambumenyi

Nyuma yo gusoza amahugurwa, ukora isuzumabumenyi ritangwa n’Irembo. Abahunguwe baba basabwa gutsindira ku manota  90% cyangwa hejuru yayo kugira ngo wemererwe kuba umu ajenti w’Irembo.

6. Gutanga Ibirango

Nyuma, ikigo gifitanye amasezerano n'Irembo kizaguha ibikoresho bikuranga nk'umwajenti w'Irembo:

  • Ijire

  • Ibiciro bya NTUYARENZE

  • Ikarita ya Kazi

  • Inyandiko y'urutonde n'uburyo bwo gukoresha serivisi z'Irembo

Uramutse hari ibindi bibazo ufite, wahamagara ikigo mukorana gifitanye amasezerano n'Irembo.

7. Guhabwa Konti y’Umu Ajenti w’Irembo

Abafatanyabikowa bashinzwe aba ajenti bazagufungurira konti nk’umu ajenti, hanyuma uzakira imeyili ikumenyesha ko wemerewe kuba umwanya umu ajenti w’Irembo. Imeyili izaba irimo ihuza rikujyana ku rubuga Irembo aho ushobora kwinjiramo maze ugahindura inshingano kugira ngo utangire gutanga serivisi nk'umwajenti w'Irembo.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.