Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wahindura imikoreshereze y’ubutaka

Iyi serivisi yemerera abantu bafite ubutaka guhindura imikoreshereze yabwo bijyanye n’ibishushanyo mbonera biba bigezweho. Dosiye yujujwe neza igarura icyangombwa cy’ubutaka gishya kigenewe imikoreshereze igezweho. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMUA).

Iyi serivisi inozwa mu minsi 7 y’akazi, ku giciro cya 5,000 Frw.

Ibikenewe: 

  • Usaba serivisi agomba kuba afite konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti.

  • Umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, mu gihe umunyamahanga asabwa nomero ya pasiporo.

  • Abanyarwanda n’abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero iranga ikibanza (UPI).

  • Urusengero/Umuryango utari uwa Leta/Koperative/Ishyirahamwe ry’umurimo bigomba kuba bifite izina, nomero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI.

  • Sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aderesi, ndetse na UPI.

  • Imigereka isabwa ni ibyangombwa by’ikibanza ndetse n’icyemezo gitanga ububasha bwo guhindura imikoreshereze y’ubutaka.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone/imeyili bikora, cyangwa byombi.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe guhinduza imikoreshereze y’ubutaka: 

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw maze ukande kuri Kwinjira maze utangire gusaba iyi serivisi.

2. Munsi yahanditse ubutaka, ukande kuri Guhindura Imikoreshereze y’Ubutaka.


3.  Kanda kuri Saba.


4. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi; uhita ugaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


5. Shyiramo Ibiranga ubutaka. Urusengero/Umuryango utari uwa Leta/Koperative/Ishyirahamwe ry’umurimo bigomba kuba bifite izina, nomero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI mu gihe sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aderesi, ndetse na UPI.

6. Shyiraho imigereka mu buso n’ingano bisabwa.


7. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


9. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa muri SMS/imeyili bwemeza ko yishyuye. Dosiye ihita yoherezwa muri sisitemu ya LAIS ndetse no ku mukozi ushinzwe ubutaka ku murenge (SLM). Iyo dosiye nshya yamaze gutunganywa, usaba serivisi yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS) bumubwira igihe n’aho azafatira icyangombwa cye.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.