Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wahesha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga

Iyi serivisi ifasha abantu bize amashuri yisumbuye mu mahanga gusaba icyemezo binganya agaciro gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru (HEC).

Bisaba iminsi 7 y’akazi kugira ngo iyi serivisi inozwe; byahinduka bitewe n’ibisabwa na Kaminuza. Igiciro cya serivisi ni 1,000 Frw. 

Ibikenewe: 

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo ubashe guhabwa iyi serivisi.

  • Umunyarwanda bakenera nomero y’indangamuntu.

  • Umunyamahanga bakenera nomero ya pasiporo.

  • Imigereka isabwa ku banyarwanda n’abanyamahanga iratandukana.Zirikana ko ku banyarwanda, iyi migereka igomba kuba iriho umukono wa noteri.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze usabe icyemezo giha agaciro impamyabumenyi yatangiwe mu mahanga:

  1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Uburezi, ukande kuri Gusaba icyemezo giha agaciro impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga.

  1. Hitamo uwo usabira (Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga), maze ukande kuri Saba.

  1. Uzuzamo Umwirondoro w’usaba serivisi ukanda mu myanya yabigenewe (*: bisobanuye amakuru akenewe).

  1. Shyiraho Imigereka mu buso n’ingano bisabwa. 


Imigereka isabwa k’umwenegihugu:


Imigereka isabwa k’umunyamahanga:

  1. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

  2. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


  1. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye.

NOTE: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bugufi na/cyangwa imeyili byemeza ko kwishyura byakozwe neza. Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru (HEC) cyakiriye dosiye kikemeza ko yuzuye, usaba serivisi yoherezwa icyemezo cy’ikoranabuhanga kuri imeyili.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.