Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gahunda yo kwipimisha COVID-19

Iyi serivisi yemerera usaba (Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga) gusaba gahunda yo kwipimisha COVID-19 ahabugenewe abinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima.

Igiciro cya serivisi ni Frw 47,200 cyangwa $50 kandi igatangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC). 

Ibikenewe: 

  • Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo ubashe guhabwa iyi serivisi.

  • Umunyarwanda uri hejuru y’imyaka 18 agomba kuba afite indangamuntu.

  • Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umwenegihugu. 

  • Umunyamahanga agomba kuba afite nomero ya pasiporo ndetse agatanga ubwenegihugu bwe.

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze usabe gahunda yo kwipimisha COVID-19:

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Ubuzima, maze ukande kuri Kwipimisha COVID-19.

2. Hitamo uburyo wishyura (USD cyangwa RWF)

3. Hitamo uwo usabira serivisi (Ndisabira cyangwa Umwana), maze ukande kuri Saba.

  • Usaba ari hejuru y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’indangamuntu cyangwa nomero ya pasiporo.

  • Usaba (umwana) ari munsi y’imyaka 18 agomba kuba afite nomero y’ifishi y’umwenegihugu. 

4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi ndetse n’ibijyanye n’ikizamini (aho kizakorerwa, itariki, ndetse n’isaha).


5. Kanda Ibikurikira maze ukomeze. 

6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

7. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba gahunda yo kwipimisha no kubyishyurira kuri IremboGov, usaba serivisi yoherezwa ubutumwa bubyemeza ndetse buzamufasha kujya kwipimisha ahabugenewe.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.