Nyuma yo gusaba/kwishyura serivisi, usaba dosiye ashobora gushaka kureba aho ubwishyu bugeze cyangwa aho dosiye igeze.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo urebe aho dosiye/ubwishyu bigeze:
Jya kuri www.irembo.gov.rw maze ukande ahanditse shaka dosiye.
Shyiramo nomero ya dosiye cyangwa nomero yo kwishyuriraho/indangamuntumu mwanya w'ishakiro maze ukande kuri buto yo gushakisha. Amakuru ya dosiye azagaragazwa.
Iyo ubusabe bwemejwe kandi serivisi ikaba ari icyemezo gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, ushobora kukimanura. Kanda kuri yo kumanura icyemezo “Sohora icyemezo muri mudasobwa.”
Iyo dosiye yoherejwe, bishobora kuba bisobanuye kimwe mu bikurikira;
Kuri serivisi zitangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe abinjira n'abasohoka (DGIE), dosiye ziri gutunganywa n'ikigo cyangwa zamaze kwemerwa. Mu gihe dosiye yemejwe, ikigo cy'igihugu gishinzwe abinjira n'abasohoka (DGIE) kizoherereza uwasabye iyi dosiye imenyesha.
Ku zindi serivisi, iyi miterere isobanura ko dosiye itaratunganywa n'ikigo kiyemeza.
Iyo nomero yo kwishyuriraho ifite imiterere y'ubwishyu butegereje, bisobanuye ko itarishyurwa.
Iyo nomero yo kwishyuriraho ifite imiterere y' ubwishyu bwataye agaciro, bisobanuye ko nomero yo kwishyuriraho yataye agaciro kandi ugomba kongera gusaba.