Icyemezo cy'izungura
Icyemezo cy'izungura gihabwa abanyarwanda bazungura uwo mu muryango wabo witabye Imana. Dosiye isaba icyo cyemezo itunganyirizwa ku murenge uwitabye Imana yari atuyemo. Ifishi 7 na 29 (ku bijyanye n'ibibazo by'ubutaka) ziboneka ku murenge
Ninde wemerewe gusaba iyi serivisi?
Abanyarwanda bonyine nibo bemerewe gusaba iyi serivisi, baba abantu bakuru cyangwa abana.
Ibisabwa kugirango ubone iyi serivisi
-Ugomba kuba ufite nomero y'indangamuntu/nomero y'ifishi
-Ugomba kuba ufite inyandiko-mvugo y'inama y'abagize umuryango
-Ugomba gutanga nomero ya telefoni yawe
-Ugomba gutanga aderesi Imeli yawe
Ibyo ukwiye kumenya:
Gutunganya dosiye bimara iminsi itatu kandi iyi serivisi ntiyishyurwa
Wasaba ute icyemezo cy'izungura?
1.Jya ku rubuga irembo.gov.rw
2.Fungura konti yawe Irembo.gov.rw
3.Kanda ku cyemezo cy'izungura ahanditse umuryango
4.Hitamo uwo usabira (wowe ubwawe cyangwa umwana wawe) hanyuma ukande kuri Saba
- Niba uri umunyarwanda urengeje imyaka 16, urakoresha indangamuntu yawe
- Niba uri umunyarwanda utaruzuza imyaka 16, urakoresha nomero y'ifishi
5. Shyiramo nomero y'indangamuntu/nomero y'ifishi
Numara gushyiramo nomero y'indangamuntu/nomero y'ifishi, umwirondoro w'usaba urahita ugaragara mu nguni y'iburyo ya paji yawe
6. Shyiramo ubwenegihugu bw'uwitabye Imana
7. Shyiramo nomero y'indangamuntu y'uwitabye Imana
8. Shyiramo itariki yitabiyeho Imana
9. Shyiramo icyamwishe
10. Shyiramo isano afitanye n'usaba icyemezo
11. Shyiramo Umurenge n'Akarere dosiye itunganyirizwamo
12. Shyiramo impamvu usaba icyemezo
13. Omekaho inyandiko-mvugo zose z'inama y'abagize umuryango zifite foruma n'ubunini busabwa
14.Uraza kubona nomero ya dosiye (B20....)
15.Imigereka: kugirango ushyiremo imigereka ivugwa ahakurikira, kanda kuri buto y'ubururu ifite akarango+, ujye muri dosiye aho washyize inyandiko yawe, hanyuma ukandeho wongere ukande kuri fungura. Imigereka irinjiramo
Kwinjiza muri dosiye inyandiko-mvugo y'inama y'abagize umuryango
Numara gusaba icyemezo:
Numara gusaba icyemezo, urahabwa nomero ya dosiye; dosiye yawe nimara kwemezwa, urajya gufata icyemezo ku biro by'umurenge wahisemo . Icyi cyemezo gitangwa mu buryo busanzwe butari ubw'ikoranabuhanga.