Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunzwe kubazwa mu gusaba Impushya

Iyi serivisi ifasha abayikoresha gusaba uruhushya rwo kuba mu Rwanda. Ukeneye iyi serivisi ayisaba yamaze kugera mu Rwanda. Uru ruhushya rufasha abashoramari, abikorera n'abakozi bo ku rwego mpuzamahanga gukorera mu Rwanda.Iyi serivisi itangwa ikanatunganywa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE).



Ibikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa mu gusaba impushya:


  1. Ngomba kwishyura amafaranga angahe kugira mbashe gusaba impushya?


Igiciro giterwa n’ubwoko bw’uruhushya ushaka.Kanda hano ubone andi makuru mu buryo burambuye.


  1. Ese ngomba kuba mfite konti y’Irembo kugira mbashe gusaba impushya?


Ushobora gusaba iyi serivisi waba ufite cyangwa udafite konti y’Irembo.


  1. Ndi umunyamahanga ushaka gutangira gukorera mu Rwanda,nshobora gusaba uruhushya nkiri mu mahanga?


Mbere,ubanza ugasaba Viza,hanyuma ugasaba uruhushya wageze mu rwanda.


  1. Ndi umunyamahanga ushaka gusura u Rwanda, ese ngomba gusaba uruhushya (Permit)?


Oya,ugomba gusaba viza.Niba utazi neza ubwoko bwa viza ugomba gusaba,wakwandikira Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE) kuri permit@migration.gov.rw cyangwa ukabahamagara kuri +250722172974 mbere yo gusaba.


  1. Uruhushya rwanjye rwataye agaciro, ngomba gusaba uruhushya rushya?


Oya, ugomba gusaba urundi ruhushya.


  1. Ni ibiki bisabwa kugira umuntu abashe gusaba impushya?


Abasaba bagomba kuba bafite ibyangombwa byabo(pasiporo cyangwa ibindi byangombwa),nomero ya telefoni cyangwa imeri bikora.Kanda hano  ubone andi makuru mu buryo burambuye.


  1. Niyihe ngano y’imigereka yemewe ku rubuga IremboGov?


Ingano y’imigereka yemewe ni:


  • Ifoto ya pasiporo ifite inyuma h’umweru (imiterere: JPG ingano: 500 KB)

  • Kopi ya pasiporo(imiterere: PDF ingano: 500 KB)

  • Ibaruwa isaba n’ibindi byemezo(imiterere: PDF ingano: 500 KB)


  1. Ese nkeneye kujya gufata uruhushya rwanjye ku biro nahisemo kurufatiramo igihe nakoraga ubusabe?


Yego,uzasura ibiro by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE) cyangwa ibiro by’abinjira n’abasohoka byaho ubarizwa washyizeho mu busabe bwawe.


  1. Dosiye yo gusaba impushya itwara igihe kingana gute?


Dosiye zo gusaba impushya  zitunganywa mu minsi 7.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.