Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana

Iki cyemezo nkoranabuhanga gihamya ko umuntu yitabye Imana. Dosiye itunganywa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge aho urupfu rwandikishijwe. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 1,200 Frw.

Ibikenewe:

  • Usabira uwitabye Imana agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Buri munyarwanda usaba iyi serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, mu gihe hagomba kuba hitwajwe nomero y’indangamuntu cyangwa numero y’ifishi y’umwenegihugu y’umwana  cyangwa nomero ya pasiporo (umunyamahanga)  by’uwitabye Imana.
  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili cyangwa byombi bikora neza. 


Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Serivisi zihabwa uwitabye Imana.


 3. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana” maze ukande kuri Saba.

4. Uzuza Amakuru ajyanye n’urupfu.

5. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


6. Uzuza Umwirondoro w’uwitabye Imana; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

7. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye.

ICYITONDERWA: Hitamo ibiro bitunganya dosiye bikwegereye; bizagufasha mu gukurikirana dosiye.

8. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

9. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


10. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze muri IremboGov, na nyuma y’uko umukozi ushinzwe irangamimerere w’umurenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo kiboneka kandi ko yagikura ku rubuga IremboGov.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.