Murifuza ubuhe bufasha?
Kwemerera Ibitangazamakuru byo mu Mahanga gukorera mu Rwanda

Kwemerera Ibitangazamakuru byo mu Mahanga gukorera mu Rwanda


Iyi serivisi ifasha ibitangazamakuru byo mu mahanga gusaba no kwishyura icyemezo cy'uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.


Ninde wemerewe gusaba?


Umunyarwanda uhagarariye ikinyamakuru cyo mu Mahanga Umunyamakuru wo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba Umunyamakuru w'umunyamahanga


Niki gisabwa kugirango ubone iyi serivisi?


Ibikenewe:

  • Umwirondoro w'umuntu uguhagarariye
  • Nomero y'indangamuntu ku banyarwanda
  • Nomero ya pasiporo
  • Ibaruwa isaba
  • Ifoto ngufi
  • Fotokopi y'ikarita y'itangazamakuru
  • Fotokopi ya pasoporo (niba utari umunyarwanda) biterwa n'imiterere y'usaba
  • Icyitegerezo cy'akazi wakoraga (niba utari umunyarwanda) biterwa n'imiterere y'usaba
  • Nomero ya telefoni cyangwa aderesi Imeli.

Ibyo ukwiye kumenya:


Igihe cyo gutunganya dosiye n'igiciro biterwa n'imitere ya dosiye


Wasaba ute icyemezo cy'uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda?


Biroroshye cyane! Dore ibyo usabwa gukora:


  1. Jya ku rubuga Irembo. www.irembo.gov.rw  

  2. Kanda kuri: "Icyemezo cy'uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda" ahanditse IBITANGAZAMAKURU   

  3. Hitamo uwo wifuza gusabira  

  • Niba uri umunyarwanda, urakoresha nomero y'indangamuntu
  • Niba uri umunyamakuru w'umunyamahanga cyangwa wo mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba, urakoresha nomero ya pasiporo
  1. Emeza amabwiriza ajyanye no gufotora no gukora raporo ku nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda:   

  2. Niba uri umunyamakuru w'umunyarwanda, shyiramo nomero y'indangamuntu; niba uri umunyamakuru w'umunyamahanga cyangwa wo mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba, shyiramo nomero ya pasiporo, ubwenegihugu, aho ubarizwa ubungubu, itariki pasiporo yawe izarangirira, amazina, igitsina, irangamimerere, amazina ya So, amazina ya Nyoko, igihugu n'itariki wavukiyeho.   

  3. Uzuza aderesi yaho ubarizwa mu Rwanda  

  4. Uzuza umwirondoro y'umuntu uguhagarariye  

  5. Uzuza ibijyanye n'akazi   

  6. Shyiramo imegereka yose ifite foruma n'ubunini bisabwa,

Imigereka: Kugirango ushobore gushyiramo imigereka yose isabwa, urakanda akabuto k'ubururu gafite akamenyetso +, ujye muri dosiye aho  wabitse inyandiko yawe, uyikandeho uyifungure imigereka irahita ijyamo.



-Ibaruwa isaba  (PDF ,itarenze 1MB)

 -Ifito ngufi  (JPG/PNG ,itarenze 50KB) 

-Fotokopi y'ikarita y'itangazamakuru (PDF , itarenze 1MB)

 -Fotokopi ya pasiporo  (niba utari umunyarwanda) birahinduka bitewe n'imiterere y'usaba (PDF itarenze 1MB) 

-Icyitegererezo cy'akazi wakoze mbere (niba utari umunyarwanda) birahinduka bitewe n'imiterere y'usaba (PDF itarenze 1MB)


10 .  Kanda ku bikurikira, ushyiremo nomero ya telefoni/Imeli wohereze


11.  Urahita ubona kode yo kwishyuriraho (990…………) hanyuma wishyure


Umaze gusaba: Iyo kwishyurira ku rubuga Irembo byagenze neza, usaba serivisi ategereza ubutumwa buvuye ku Nama Nkuru y'Ibitangazamakuru bumumenyesha aho dosiye ye igeze itunganywa.


Ibi bisobanuro byagufashije? Bitumenyeshe ahagenewe gutanga ibitekerezo