Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gusimbura ibyangombwa by’ubutaka

Iyi serivisi ifasha abayikoresha gusaba gusimbuza ibyangombwa by’ubutaka. Serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA). 

Kunoza serivisi bitwara iminsi 7 y’akazi; ibiciro biterwa n’impamvu yo gusaba.

Ibikenewe: 

  • Nyir’ubutaka agomba kuba afite konti ya IremboGov kubona iyi serivisi. Kanda hano umenye uko wafungura konti ya IremboGov cyangwa ugane umu ejenti w’Irembo ukwegereye.

  • Nyir’ubutaka w’umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, umunyamahanga afite nomero ya pasiporo. Ibiranga nyir’ubutaka bigomba kuba bihuje na nomero y’ubutaka (UPI).

  • Usaba agomba kuba afite UPI y’ubutaka ihura na nomero y’indangamuntu ya nyir’ubutaka.

  • Insengero/Imiryango Itegamiye kuri Leta/Koperative/Amashyirahamwe y’Imyuga: bigomba kuba bifite izina, nomero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI.

  • Sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aho ibarizwa, ndetse na UPI.

  • Imigereka iterwa n’impamvu yo gusaba serivisi.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze usabe gusimbuza ibyangombwa by’ubutaka:

  1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

  1. Ahanditse Ubutaka, kanda kuri Gusimbura ibyangombwa by’ubutaka.

  1. Kanda kuri Saba

  1. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi. Amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  1. Uzuza Ibiranga ubutaka maze ushyireho imigereka ikenewe mu buso n’ingano bisabwa.

Icyitonderwa: Imigereka iterwa n’impamvu y’ubusabe.

  1. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  2. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili bimumenyesha igihe azajya ku murenge kunoza dosiye.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.