Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyemezo cy’ubwenegihugu

Iyi serivisi ihabwa umunyarwanda yemeza ubwenegihugu bwe (ko ari umunyarwanda). Dosiye inozwa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 1,500 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ajenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu cyangwa nomero y’ifishi y’umwenegihugu.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba Icyemezo cy’ubwenegihugu:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

2. Ahanditse Irangamimerere, kanda kuri Icyemezo cy’ubwenegihugu.

3. Hitamo uwo usabira (Ndisabira cyangwa Umwana), maze ukande kuri Saba.

4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  • Ndisabira: Umunyarwanda ufite imyaka 16 no hejuru agomba kuba afite Indangamuntu.
  • Umwana: Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 16 agomba kuba afite Nomero y’Ifishi y’Umwenegihugu.

5. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye, n’impamvu usaba serivisi.

ICYITONDERWA: Hitamo ibiro bitunganya dosiye bikwegereye; bizagufasha mu gukurikirana dosiye.

6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


8. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku murenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse, ndetse ko yagikura ku rubuga IremboGov.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Sorry we couldn't be helpful. Help us improve this article with your feedback.