Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyemezo cy’ubutane

Iyi serivisi nkoranabuhanga ihabwa abanyarwanda bari gusesa amasezerano yabo yo guishyingirwa. Guhabwa iki cyemezo bisobanura ko irangamimerere ry’umuntu rihinduka “Yatanye n’uwo bashakanye” nyuma y’uko urukiko rubyemeje. Dosiye inozwa n’ubuyobozi bwa leta ku rwego rw’umurenge nyuma yo guhabwa kopi y’urukiko igaragaza ko habayeho gutana kwa babiri bari barashyingiwe. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 1,500 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Irangamimerere ry’usaba rigomba kuba ari YARASHYINGIWE mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Icyemezo cy’ubutane:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.


2. Ahanditse Irangamimerere, kanda kuri Icyemezo cy’ubutane.


3.   Kanda kuri Saba.

4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


5. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye.

ICYITONDERWA: Hitamo ibiro bitunganya dosiye bikwegereye; bizagufasha mu gukurikirana dosiye.

6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


8. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku murenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse, ndetse ko yagikura ku rubuga IremboGov. 

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Sorry we couldn't be helpful. Help us improve this article with your feedback.