Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa kuri serivisi z’indangamuntu

Serivisi z’indangamuntu zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA). Izi serivisi zirimo gusaba indangamuntu ku baturarwanda ndetse n’abanyarwanda baba mu mahanga, gukosora indangamuntu, gusimbuza indangamuntu yatakaye, ndetse no kwiyandikisha mu gitabo cyanditsemo abaturage. 

IMBONERAHAMWE Y'IBIRIMO 

Dore ibibazo bikunze kubazwa cyane bijyanye na serivisi z’indangamuntu

Nsabwa amafaranga angana ate kugira ngo nsabe indangamuntu, nkosoze indangamuntu, cyangwa nsimbuze indangamuntu? 

Ibiciro bya serivisi ni: 

  • Gusaba Indangamuntu (mu Rwanda no mu mahanga): 500 Frw

  • Gukosoza Indangamuntu: 1,500 Frw

  • Gusimbuza Indangamuntu: 1,500 Frw

Bitwara igihe kingana gute kugira ngo indangamuntu ikorwe, ikosorwe, cyangwa isimburwe? 

Gutunganya izi serivisi bitwara iminsi 30 y’akazi. 

Ni nde wemerewe kubona indangamuntu y’U Rwanda?

Buri munyarwanda wese uri hejuru y’imyaka 16 y’amavuko yemerewe indangamuntu. 

Ni hehe nakura Nomero y’Ifishi y’Umwana?

Nyuma yo kwandikisha umwana mu Gitabo Cyandikwamo Abaturage, usaba ahabwa Nomero y’Ifishi y’Umwana mu butumwa bugufi cyangwa imeyili byoherejwe na IremboGov, nyuma y’uko ubusabe bwemejwe n’umurenge atuyemo. Kanda hano umenye uko wakwiyandikisha mu Gitabo Cyandikwamo Abaturage (NPR).

Ni hehe nakura Nomero y’Ifishi y’Umwenegihugu/Umwana mu gihe yabuze?

Ushobora kuyikura ku biro by’umurenge cyangwa ku muyoboro w’ubufasha wa NIDA ari wo 9876

Nakora iki mu gihe Nomero y’Ifishi y’Umwana itagaragara? 

Usaba atanga Nomero y’Ifishi y’Umwana kuri NIDA cyangwa ku ikipe itanga ubufasha ya IremboGov.

Ese nsaba indangamuntu bundi bushya igihe nabuze iya kera?

Oya! Mu gihe indangamuntu yabuze/yatakaye cyangwa yangiritse, usaba ko yasimbuzwa. Kanda hano umenye uko wasaba gusimbuza indangamuntu yatakaye. 

Ndi umunyarwanda utuye mu Rwanda ariko udafite Nomero y’Ifishi y’Umwana. Nasaba indangamuntu nk’umunyarwanda uba mu mahanga?

Oya! Usaba abanza kwiyandikisha mu Gitabo Cyandikwamo Abaturage (NPR) kugira ngo ahabwe Nomero y’Ifishi y’Umwana. Kanda hano umenye uko wakwiyandikisha muri NPR.

Nasabye indangamuntu y’abanyamahanga maze noherezwa ubutumwa bwo kwifotoza. Ese najya kuri ambasade inyegereye?

Yego! Iyo usaba ahawe ubutumwa bumuha gahunda, asabwa kugana ambasade imwegereye kugira ngo atange ibindi bisabwa. 

Ndi umunyarwanda uba mu mahanga ariko uri mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Ndifuza gusaba indangamuntu. Ni gute nakwiyandikisha mu Gitabo Cyandikwamo Abaturage?

Ku banyarwanda baba mu mahanga, basura ibiro bikuru bya NIDA kugira ngo biyandikishe, iyo bari mu Rwanda. Ni ko bahabwa Nomero y’Ifishi y’Umuturage/Umwana. 

Ndi umunyarwanda uba mu mahanga. Ndashaka gusaba indangamuntu. Ni iyihe serivisi nasaba?

Koresha serivisi yo “Gusaba Indangamuntu nk’umunyarwanda uba mu mahanga udafite nomero ya NPR”. Kanda hano umenye uko wasabi indangamuntu nk’umunyarwanda uba mu mahanga.

Ndifuza guhindura igitsina cyanditse ku ndangamuntu yanjye. NIDA yampaye indangamuntu hariho ikosa. Ni nde wamfasha?

Usaba gukosorerwa indangamuntu abinyuza muri IremboGov agategereza ko Umwanditsi ushinzwe Irangamimerere amuha gahunda yo kunoza iyo dosiye.

Ni hehe nakura indangamuntu yanjye nyuma y’uko NIDA yayisimbuje indi?

Iyo NIDA yemeje ubusabe bwawe bwo gusimbuza indangamuntu, ushobora kuyifatira aho wakuye iya mbere.

Ndi umunyarwanda uba mu mahanga kandi usanzwe ufite Nomero y’Ifishi y’Umwana. Ese nasaba “Indangamuntu y’Umunyarwanda uba mu Mahanga ntakoresheje nomero ya NPR”?

Oya! Iyi serivisi yagenewe abasaba badafite Nomero y’Ifishi y’Umwana/Umuturage gusa. 

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Sorry we couldn't be helpful. Help us improve this article with your feedback.