Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gukosoza amakuru yanditse ku byangombwa by’ubutaka

Iyi serivisi yemerera nyir’ubutaka guhindura amakuru ku butaka bwe, haba umwirondoro urambuye, izina, abamuhagarariye, ndetse n’ibindi. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA). 

Serivisi itwara iminsi 7 y’akazi serivisi n’ibuntu.

Ibikenewe: 

  • Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov kubona iyi serivisi. Kanda hano umenye uko wafungura konti ya IremboGov cyangwa ugane umu ejenti wa Irembo ukwegereye aguhe ubufasha.

  • Umunyarwanda usaba serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, umunyamahanga afite pasiporo.

  • Usaba agomba kuba afite nimero y’ubutaka (UPI).

  • Insengero/Imiryango Itegamiye kuri Leta/Koperative/Amashyirahamwe y’Imyuga: bigomba kuba bifite izina, nimero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI. 

  • Sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aho ibarizwa, ndetse na UPI.

  • Imigereka iratandukana; dosiye ishobora kuyikenera cyangwa ntiyikenere.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze usabe gukosoza amakuru ku byangombwa by’ubutaka: 

  1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

  1. Ahanditse Ubutaka, kanda kuri Gukosoza amakuru y’abantu banditse ku byangombwa by’ubutaka. 

  1. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Gukosoza amakuru y’abantu banditse ku byangombwa by’ubutaka,” maze ukande kuri Saba.

  1. Uzuza Umwirondoro w’Usaba. Usaba yaba umunyarwanda ufite indangamuntu cyangwa umunyamahanga ufite pasiporo; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  1. Uzuza Ibiranga Ubutaka maze uhitemo Impamvu yo guhindura

    • Abanyarwanda n’abanyamahanga:

  • Urusengero/Sosiyete/Umuryango utari uwa Leta/Koperative/Ishyirahamwe ry’Umwuga:

  1. Shyiraho inyandiko zikenewe mu buso n’ingano bisabwa.

  2. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


  1. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye. Kanda hano umenye uburyo butandukanye wakwishyuramo.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili byemeza ko yishyuye. Iyo igihe cyo guhabwa inyandiko y’ubutaka yavuguruwe cyageze, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS) bumumenyesha igihe n’aho azayifatira.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.