Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba inyandiko y’ishyingirwa

Inyandiko y’ishyingirwa ni urwandiko rwemewe rugaragaza abantu bashyingiwe imbere y’amategeko. Dosiye ishobora kunozwa na sisitemu y’irangamimerere yanditse mu buryo bw’ikoranabuhanga (CRVS) cyangwa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge, zemeza ko inyandiko yemewe. Iyi serivisi yagenewe abaturarwanda.

Iyo inyandiko y’ishyingirwa isanzwe iri muri CRVS, amakuru ku nyandiko y’ivuka ahita agaragara ku buryo usaba serivisi atagomba kongera kuzuza umwirondoro we. Usaba ahabwa inyandiko ye akimara kwishyura. Nta munyamabanga nshinga bikorwa (ES) ukenewe; akenerwa iyo usaba atanditse muri CRVS. Iyo usaba ashyizemo imeyili mu gihe asaba iyi serivisi, inyandiko y’ishyingirwa yoherezwa kuri imeyili ye atagombye kuyivana ku rubuga rwa IremboGov.

Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 1,500 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Buri muturarwanda usaba iyi serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, nomero y’ifishi y’umuturage, cyangwa umubare wihariye uranga umuntu (NIN).

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Inyandiko y’Ivuka:

  1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

  1. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Serivisi z’Ishyingirwa.

  1. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Inyandiko y’Ishyingirwa” ukande kuri Saba

  1. Uzuza Umwirondoro w’abashakanye; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  2. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.


Iyo inyandiko y’ishyingirwa isanzwe iri muri CRVS, amakuru ku nyandiko ahita agaragara ku buryo usaba serivisi atagomba kongera kuzuza umwirondoro we. Usaba ahabwa inyandiko ye akimara kwishyura.

Iyo inyandiko y’ishyingirwa itanditse muri CRVS, usaba yuzuza ibisabwa mu buryo bukurikira:

  1. Nyuma yo gukanda kuri Saba, shyiramo Umwirondoro w’Abashakanye, urahita ugaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  1. Uzuza Amakuru y’Ishyingirwa. Ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji. 

  1. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye. Birahita bigaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  2. Shyiraho inyandiko zisabwa mu ngano n’ubuso bikenewe.

  3. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


  1. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye bwo kwishyura. 


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze muri IremboGov, na nyuma y’uko umunyamabanga nshingabikorwai w’umurenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko inyandiko iboneka kandi ko yayikura ku rubuga rwa IremboGov.

Amakuru azahita avugururwa muri sisitemu ya CRVS. Usaba ntabwo azongera kunyura muri iyo nzira yo kwiyandikisha. Ashobora kandi gukura inyandiko ye y’ishyingirwa ku rubuga rwa IremboGov.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.