Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wagura igazeti ya Leta

Iyi serivisi ifasha abanyarwanda n’abanyamahanga kugura igazeti ya leta. Usaba serivisi asaba kugura igazeti, akayishyurira, maze igazeti ikoherezwa kuri aderesi yatanze. Usaba kandi yagura kopi imwe cyangwa nyinshi igihe igazeti nshya yasohotse.

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1, igiciro kigahinduka bitewe na kopi zisabwa.

Ibikenewe:

  • Ntabwo ukenera konti ya IremboGov gusaba iyi serivisi.

  • Umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Umunyamahanga agomba kuba afite nomero ya pasiporo.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone na imeyili bikora, cyangwa byombi.


Kurikira izi ntambwe zoroshye maze ubashe kugura igazeti ya leta:

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Serivisi za Noteri na Serivisi y’Igazeti, ukande kuri Kugura Igazeti ya Leta.


2. Kanda kuri Saba.


3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi n’Ibijyanye n’Igazeti.

ICYITONDERWA: Iyo umubare wa kopi zikenewe ushyizwemo, igiciro gihita kigaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

4. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, igazeti yoherezwa kuri aderesi nyirizina y’uwasabye serivisi.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.