Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakwamamaza mw'igazeti ya Leta

Iyi serivisi ifasha abanyarwanda n’abanyamahanga bifuza kwamamaza mu igazeti ya leta kwishyura nyuma yo guhabwa uruhushya. Serivisi zishyurirwa ni uguhinduza amazina bitangwa na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), ubuzima gatozi ku bigo bitari ibya leta cyangwa imiryango ishingiye ku myemerere butangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) ndetse n’ubuzima gatozi bw’amakoperative butangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA).

Kunoza serivisi bitwara iminsi 14, igiciro kigahinduka bitewe n’iyamamaza rikenewe.

Ibikenewe: 

  • Ntabwo ukenera konti ya IremboGov gusaba iyi serivisi.

  • Umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Umunyamahanga agomba kuba afite nomero ya pasiporo.

  • Imigereka iterwa n’ubwoko bwa serivisi isabwa.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone na imeyili bikora, cyangwa byombi.

Kurikira izi ntambwe zoroshye maze wamamaze mu igazeti ya Leta:

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Serivisi za Noteri na Serivisi y’Igazeti, ukande kuri Kwamamaza mu Igazeti ya Leta.


2. Kanda kuri Saba.

3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi ndetse n’Ibijyanye no gusohora igazeti maze utange imigereka isabwa. Imigereka iterwa na serivisi isabwa.

ICYITONDERWA: Iyo ushyizemo ubwoko bwa dosiye wifuza, igiciro gihita kigaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

4. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, dosiye ihita yoherezwa muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ari naho itunganyirizwa. Nyuma yo kwemezwa, usaba amenyeshwa mu butumwa bugufi ko iyamamaza rizakorwa mu minsi 15. 


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.