Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba kugabanya ubutaka

Iyi serivisi yemerera nyir’ubutaka gusaba ko ubutaka bwagabanywa, bugakurwamo ibibanza bito. Iyo dosiye imaze gutunganywa, hatangwa icyangombwa gishya cya buri gice cy’ubutaka gisimbura icya mbere cy’ikibanza kimwe. Ubuso bw’ubutaka bugabanywamo ibice bugomba kuba bufite nibura hegitari imwe (1).

Serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka. Itwara iminsi 30 y’akazi ku giciro cya 10,000 Frw.

Ibikenewe: 

  • Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov kubona iyi serivisi. Kanda hano umenye uko wafungura konti ya IremboGov cyangwa ugane umu ejenti wa Irembo ukwegereye aguhe ubufasha.

  • Umunyarwanda usaba serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, umunyamahanga afite pasiporo.

  • Usaba agomba kuba afite nimero y’ubutaka (UPI).

  • Insengero/Imiryango Itegamiye kuri Leta/Koperative/Amashyirahamwe y’Imyuga: bigomba kuba bifite izina, nimero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI.

  • Sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aho ibarizwa, ndetse na UPI.

  • Imigereka ikenewe irimo inyandiko z’ubutaka bugabanywa, igishushanyo mbonera cyemewe n’amategeko cya buri kibanza kigabanywa, ndetse na raporo y’ibipimo by’ubutaka yakozwe n’inzobere.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze usabe kugabanya ubutaka: 

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.


2. Ahanditse Ubutaka, ukande kuri Kugabanya ubutaka. 


3. Kanda kuri Saba.


4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


5. Uzuza ibiranga ubutaka (UPI) n’umubare w’ibibanza bito wifuza. Bitewe n’umubare wifuza, usaba ahitamo aho yifuza ifishi y’ubutaka. Igiciro kuri buri fishi ni 5,000 Frw. 


6. Shyiraho inyandiko zikenewe mu buso n’ingano bisabwa.


7. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


8. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


9. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili byemeza ko yishyuye. Iyo hashize iminsi 30, asabwa kugana ibiro by’umurenge yitwaje inyandiko zikenewe kugira ngo dosiye inozwe.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.