Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba kopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Iyi nyandiko ivuga kuri serivisi zifasha abaturarwanda bifuza gusaba kopi y’uruhushya rwa burundu ndetse n’uruhushya rw’agateganyo. Umuntu asaba kopi iyo uruhushya rwe rwangiritse cyangwa rwatakaye.

IMBONERAHAMWE Y'IBIRIMO 

Uko wasaba kopi y’uruhushya rw’agateganyo

Iyi serivisi yemerera abaturarwanda kubona kopi y’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga mu gihe urwa mbere rwatakaye cyangwa rwangiritse. Serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).

Kunoza iyi serivisi bisaba iminsi 21 y’akazi, igiciro cyayo ni 5,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’uruhushya rwo gutwara iheruka.

  • Nyuma yo kwishyurira serivisi, usaba yandika ibaruwa isaba yoherezwa Komiseri Mukuru wa Polisi ushinzwe Umutekano wo mu Muhanda. Ukeneye andi makuru, wahamagara 118/0788311468/0788311584/0788311553.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba kopi y’uruhushya rw’agateganyo: 

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Gusaba kopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Gusaba kopi y’uruhushya rw’agateganyo” maze ukande kuri Saba.

3. Uzuza Umwirondoro w’Usaba; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.

5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

5. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.

Uko wasaba kopi y’uruhushya rwa burundu

Iyi serivisi yemerera abaturarwanda kubona kopi y’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga mu gihe urwa mbere rwatakaye cyangwa rwangiritse. Serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).

Kunoza iyi serivisi bisaba iminsi 7 y’akazi, igiciro cyayo ni 25,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Nyuma yo kwishyurira serivisi, usaba yandika ibaruwa isaba yoherezwa Komiseri Mukuru wa Polisi ushinzwe Umutekano wo mu Muhanda. Ukeneye andi makuru, wahamagara 118/0788311468/0788311584/0788311553.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba kopi y’uruhushya rwa burundu: 

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Gusaba kopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Gusaba kopi y’uruhushya rwa burundu” maze ukande kuri Saba.

3. Uzuza Umwirondoro w’Usaba; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze. 

5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha igihe yajya gufatira uruhushya rwo gutwara.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.