Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyemezo cy’umwirondoro wuzuye

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusaba icyemezo cy’umwirondoro wuzuye. Ishobora kuba imwe mu nyandiko zifasha mu gihe umuntu yifuza serivisi nko kwiyandikisha mu gukora ibizamini bisoza amashuri mato cyangwa yisumbuye, kwiyandikisha mu gisirikare, gusaba viza, cyangwa gusaba indangamuntu ku baturage batageze mu mashuri, n’ibindi. Inzego za leta zinoza iyi dosiye ku rwego rw’umurenge. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 500 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Abana bagomba kuba bafite nomero y’ifishi y’umwenegihugu ndetse n’ifoto ya pasiporo.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye:

1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.


2. Ahanditse Irangamimerere, kanda kuri Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye.


3. Hitamo uwo usabira (Ndisabira cyangwa Umwana), maze ukande kuri Saba.


4. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji. Uzuzamo kandi Ibijyanye n’akazi, ibiro bitunganya dosiye, n’impamvu usaba serivisi.

ICYITONDERWA: Hitamo ibiro bitunganya dosiye bikwegereye; bizagufasha mu gukurikirana dosiye.

  • Umwana: Umunyarwanda uri munsi y’imyaka 16 agomba kuba afite Nomero y’Ifishi y’Umwenegihugu bakanagerekaho ifoto ya pasiporo (ubwoko: PDF n’ingano: 200 KB).

  • Ndisabira: Umunyarwanda ufite imyaka 16 no hejuru agomba kuba afite indangamuntu.

5. Uzuza Ibijyanye n’akazi, ibiro bitunganya dosiye, n’impamvu usaba serivisi.

ICYITONDERWA: Hitamo ibiro bitunganya dosiye bikwegereye; bizagufasha mu gukurikirana dosiye. 

6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.


7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


8. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku murenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse, ndetse ko yagikura ku rubuga IremboGov. Iyo atabonye ubutumwa mu minsi itatu y’akazi, asabwa kugana ibiro by’umurenge asabiraho icyemezo.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.