Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakwishyurira ibihano

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda n’abanyamahanga kwishyurira ibihano. Ibi bihano bishobora kuba iby’akazi, ubwikorezi, inyandiko z’urugendo, viza, ndetse n’ibindi bihano. Iyi serivisi itangwa n’Ibiro by’ikigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).

Iyi serivisi itwara iminsi 7 y’akazi, igiciro kigaterwa n’ubwoko bw’igihano. 

Ibikenewe: 

  • Ntabwo ukeneye konti ya IremboGov kugira ngo ubone iyi serivisi.

  • Abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu.

  • Abanyamahanga bagomba kuba bafite pasiporo.

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze wishyurire ibihano: 

1. Gana www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira n’Abasohoka, maze ukande kuri Kwishyura Ibihano.


2. Kanda kuri Saba


3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi uhitemo Icyiciro cy’igihano n’Icyiciro kiri munsi. Nyuma yo guhitamo icyiciro kiri munsi, amafaranga y’igihano ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

4. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


5. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa buvuye mu biro bya DGIE. Usaba ashobora kandi gukura inyemezabwishyu nkoranabuhanga ku rubuga rwa IremboGov, akayerekana kuri DGIE mu rwego rwo gukuraho ibihano bye.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.