Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakwishyurira kwimura dosiye

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda n’abanyamahanga gusaba no kwishyurira urwandiko rw’inzira rwihutirwa. Itangwa n’Ibiro by’Igihugu bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).

Iyi serivisi itwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 18,050 Frw.

Ibikenewe:

  • Ntabwo ukeneye konti ya IremboGov kugira ngo ubone iyi serivisi.

  • Abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu.

  • Abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero ya pasiporo.

  • Usaba agomba kuba afite telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora neza.

Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze wishyurire kwimura dosiye:

1. Gana www.irembo.gov.rw ahanditse Abinjira n’Abasohoka, maze ukande kuri Kwishyurira kwimura dosiye. 


2. Kanda kuri Saba


3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba serivisi; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


4. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa buvuye mu biro bya DGIE, bumumenyesha igihe cyo gusura ibiro kugira ngo dosiye inozwe.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.