Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wakwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga

Iyi nyandiko irimo serivisi eshatu zifasha abantu kwiyandikisha mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda. Ibi bizamini ni: uruhushya rwa burundu, uruhushya rw’icyiciro kisumbuye, n’uruhushya rw’agateganyo.

Intego y’ibi bizamini ni ugusuzuma ubushobozi bw’usaba serivisi mu gutwara ikinyabiziga, gutwara ikinyabiziga kiri mu cyiciro kisumbuye yifuza, ndetse n’ubushobozi bwo kumenya amategeko y’umuhanda. Ibyiciro by’impushya zemewe mu Rwanda ni: A, A1, B, B1, C, D, D1, E, na F. 

IMBONERAHAMWE Y'IBIRIMO 


Uko wakwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rwa burundu

Iyi serivisi yemerera usaba kwiyandikisha ngo akore ikizamini kimuhesha uruhushya rwa burundu. Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubushobozi bw’usaba serivisi mu gutwara ikinyabiziga. Ikizamini gikorerwa muri izi kategori: A, A1, B, B1, and F. Serivisi itangwa na Polisi y’U Rwanda (RNP).

Guhabwa serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi kuri 10,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba ari hejuru y’imyaka 18

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Usaba agomba kuba yaratsindiye uruhushya rw’agateganyo, afite nomero y’uruhushya rw’agateganyo.

  • Uru ruhushya rucyura igihe rukanavugururwa mu myaka 10

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe kwiyandikisha mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga: 

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.

2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu” maze ukande kuri Saba.

3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba n'Ibijyanye n’Ikizamini. Amakuru y’usaba ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.


5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



Uko wakwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rw’icyiciro kisumbuye

Iyi serivisi yemerera usaba kwiyandikisha ngo akore ikizamini kimuhesha uruhushya rw’icyiciro kisumbuye. Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubushobozi bw’usaba serivisi mu gutwara ikinyabiziga mu cyiciro kisumbuye yifuza. Serivisi itangwa na Polisi y’U Rwanda (RNP).

Guhabwa serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi kuri 10,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba ari hejuru y’imyaka 18

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’urushya rwo gutwara yemewe.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe kwiyandikisha mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga:

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.

2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’icyiciro kisumbuye” maze ukande kuri Saba.

3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba n'Ibijyanye n’Ikizamini. Amakuru y’usaba ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.


5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


6.  Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



Uko wakwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rw’agateganyo

Iyi serivisi yemerera usaba kwiyandikisha ngo akore ikizamini cy’agateganyo. Iki kizamini gikorerwa kuri mudasobwa mu ndimi 3 ari zo: Ikinyarwanda, Icyongereza, ndetse n’Igifaransa. Serivisi itangwa na Polisi y’U Rwanda (RNP).

Guhabwa serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi kuri 5,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba ari hejuru y’imyaka 16 nubwo uru ruhushya ruhabwa umuntu ufite imyaka 18

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Uruhushya rw’agateganyo rumara imyaka 2 ariko rukavugururwa nyuma y’umwaka 1

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe kwiyandikisha mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga:

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.

2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Kwiyandikisha gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo” maze ukande kuri Saba.

3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba n'Ibijyanye n’Ikizamini. Amakuru y’usaba ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.

5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili byemeza igihe n’aho ibizamini bizakorerwa.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Sorry we couldn't be helpful. Help us improve this article with your feedback.