Murifuza ubuhe bufasha?
Ifatabuguzi ry'igazeti ya Leta

Ifatabuguzi ry'igazeti ya Leta


Iyi serivisi ifasha abayikoresha kwishyura ifatabuguzi ry’Igazeti ya Leta. Uyikeneye arasaba akishyura ifatabuguzi hanyuma igazeti ikoherezwa kuri aderesi yatanze. Ifatabuguzi urifata rimwe ukishyura umwaka wose.


Ninde wemerewe gusabaiyi serivisi?


Abanyarwanda n'abanyamahanga bashobora gusaba iyi serivisi.


Ibikenewe kugirango ubone iyi serivisi


Ugomba kuba ufite:


  • Nomero y'indangamuntu ku banyarwanda
  • Nomero ya pasiporo, amazina yose ku banyamahanga
  • Nomero ya telefoni cyangwa aderesi imeli


Ibyo ukwiye kumenya


Igazeti isohoka kuva ku itariki ya mbere Mutarama kugera kuya 31 Ukuboza. Igihe dosiye imara: Umunsi 1; Igiciro: kirahinduka bitewe n'inyandiko


Nasaba nte serivisi y'ifatabuguzi ry'igazeti ya leta?


1. Jya ku rubuga www.irembo.gov.rw2. Kanda ahanditse Ifatabuguzi ry'igazeti ya Leta muri serivisi za Noteri n'Igazeti ya Leta, hanyuma ukande kuri Saba3. Urahitamo uwo usabira: urasabira umunyarwanda ufite indangumuntu cyangwa se umunyamahanga
4.  Shyiramo nomero y'indangamuntu ku munyarwanda, nomero ya pasiporo, amazina yose ku munyamahanga, umwaka w'ifatabuguzi, uburyo bwo kukugezaho igazeti (kuri MINIJUST/Kuri aderesi yanjye) hanyuma ushyiremo umubare wa kopi wifuza


Icyitonderwa:  Ahantu hose hari akamenyetso * hagomba kuzuzwa.

5. Reba neza ko amakuru watanze ari yo,  ushyiremo nomero yawe ya telefoni cyangwa aderesi imeli, hanyuma ukande kuri Ohereza.
6. Numara kohereza dosiye yawe isaba, urahita ubona kode yo kwishyuriraho hamwe n'uburyo bunyuranye bwo kwishyura hanyuma wishyure.
Umaze gusaba: Numara kwishyura ukoresheje urubuga iremboGov, barakoherereza igazeti kuri aderesi watanze.


Iyi nyandiko yagufashije? Bitumenyeshe ahabigenewe.