Iyi serivisi yemerera abanyarwanda batigeze bandikwa mw’ivuka kwiyandikisha mu gitabo cy’igihugu cyandikwamo abaturage. Umuturage agomba kuba afite izindi dosiye zihamya ko ari umwenegihugu. Nyuma yo kwiyandikisha, umuturage ahabwa Nomero ya dosiye azakoresha mu gusaba indangamuntu. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).
Bisaba umunsi 1 w’akazi kubona iyi serivisi, kandi ni ubuntu.
Ibikenewe:
Ntabwo ukeneye konti y’Irembo kugira ngo ubashe guhabwa iyi serivisi.
Indi migereka isabwa ni icyemezo cy’amavuko, inyandiko y’ivuka, cyangwa inyandiko mpine y’ivuka.
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe kwiyandikisha mu gitabo cyandikwamo abaturage:
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Irangamimerere, ukande kuri Kwiyandikisha mu gitabo cyandikwamo abaturage.
2. Kanda kuri Saba.
3. Shyiramo umwirondoro w’usaba serivisi wuzuza ibisabwa mu myanya yabigenewe.
4. Hitamo aho utuye ndetse n’imigereka isabwa.
5. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
7. Usaba ahita ahabwa nomero ya dosiye imufasha gukurikirana ubu busabe.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba iyi serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili ifite nomero y’ifishi y’umunyarwanda azakoresha mu gusaba indangamuntu.