Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda n’abanyamahanga baba/babaye mu Rwanda gusaba icyemezo cy’ubushinjacyaha cyerekana ko bakatiwe cyangwa batakatiwe n’inkiko. Iki cyemezo kimara amezi 6. Serivisi itangwa n’ubushinjacyaha bukuru bw’igihugu (NPPA).

Kunoza serivisi bitwara iminsi 21 y’akazi, igiciro ni 1,200 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov cyangwa akagana umu ejenti w’Irembo umwegereye.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

  • Umunyarwanda agomba kuba afite nomero y’indangamuntu cyangwa nomero y’ifishi y’umwenegihugu.

  • Umunyamahanga agomba kuba afite nomero y'indangamuntu iranga umunyamahanga yu Rwanda.

  • Usaba ari mu buhungiro agomba kuba afite indangamuntu y’ubuhunzi mu Rwanda.

  • Abato bafite nomero y’ifishi y’ubwenegihugu bagomba kuba bafite imyaka 14 no hejuru.

  • Imigereka ikenewe irimo:

  • Ifoto ya pasiporo ku bato, impunzi, n’abanyamahanga.

  • Icyemezo cyo kwiyandikisha ku mpunzi.

  • Kopi ya pasiporo (niba warabaye/uri mu Rwanda)

  • Kopi ya viza (niba warabaye/uri mu Rwanda)

  • Kopi ya pasiporo ku banyarwanda baba mu mahanga, abanyamahanga, n’impunzi

  • Kopi ya viza ku banyamahanga

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora neza.


Icyitonderwa: Abanyarwanda n'abanyamahanga bifuza iyi serivisi ariko badafite indangamuntu z'u Rwanda, bazajya begera ibiro bya amabasade y'u Rwanda mu gihugu batuyemo, kugira ngo bahabwe ubufasha.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Icyemezo cy’ubushinjacyaha:

  1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe serivisi.

  1. Ahanditse Icyemezo cy’ubushinjacyaha, kanda kuri Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.

  1. Hitamo uwo usabira (Ndisabira cyangwa Umwana), maze ukande kuri Saba.

  1. Nyuma yo gukanda kuri Saba:

  1. Iyo Wisabira, amakuru yawe ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  1. Iyo usabira Umwana, ushyiramo nomero y’ifishi y’umwenegihugu maze amakuru ye agahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

 

 

  1. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi.

  2. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye maze ukande kuri Ibikurikira. Icyemezo kiratunganywa maze kikoherezwa uwagisabye mu rurimi yasabiyemo.

 

ICYITONDERWA:

  1. Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’amahanga basabwa kugerekaho kopi ya pasiporo ndetse na kopi ya viza bakiriye mu gihugu batuyemo.

 

  1. Usaba ari mu buhungiro asabwa kugerekaho icyemezo cy’uko yiyandikishije nk’impunzi.

  1. Umunyamahanga ufite indangamuntu yo mu Rwanda asabwa kugerekaho kopi ya pasiporo ndetse na kopi ya viza (igihe wari/uri mu Rwanda).

 

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili, urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  2. Kode yo kwishyura (88…) ihita itangwa ngo wishyure, kanda kuri Ishyura.

  3. Usaba ashobora guhitamo uburyo bwo kwishyura: offline (MTN, Airtel, cyangwa BK) no kuri murandasi (VISA cyangwa MasterCard). Ukeneye andi makuru ku kwishyura, kanda hano.

 

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko abakozi ba NPPA babyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse, ndetse ko yagikura ku rubuga IremboGov.

Usaba kandi yoherezwa icyemezo kuri imeyili ye iyo yayitanze asaba dosiye, ntabwo biba bikiri ngombwa ko agikura ku rubuga IremboGov.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.