Guhindura Umwirondoro
Guhindura Umwirondoro ku Irembo
Intambwe ya 1: jya ku rubuga www.new.irembo.gov.rw
Intambwe ya 2: kanda ahanditse injira
Intambwe ya 3: Shyiramo telefoni n'ijambo ry'ibanga
Intambwe ya 4: kanda ahanditse injira
Intambwe ya 5: kanda ako kwandika izina ryawe urabona akadirishya gato
Intambwe ya 6: kanda ahanditse umwirondoro urahita ubona aho wandika umwirondoro wawe
Aha ushobora guhindura aderesi imeli yawe, nomero ya telefoni n'ijambo ry'ibanga gusa
Ushobora no guhindura ibijyanye n'irangamimerere yawe igihe umukozi ubishinzwe yabihinduye.